RUHAGOYACU.com

Junior Kabananga agiye kwerekeza muri Maroc yamushinje uburozi muri CAN

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyekongo Junior Kabananga ari mu biganiro n’ikipe ya IR Tanger yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Maroc, igihugu cyamushinje gukoresha uburozi mu mukino wagihuje na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu mikino y’igikombe cya Afurika (CAN) ubwo yagitsindaga igitego.

Rutahizamu Junior Kabananga w’imyaka 28 asanzwe akinira ikipe yo muri Khazakistan ya FC Astana, ariko amakuru aravuga ko ashobora kwerekeza muri Maroc, kuko ibiganiro n’ikipe ya IR Tanger bigeze kure.

Ikipe ya IR Tanger yasezerewe mu marushanwa y’amakipe yatwaye ibikombe byinshi iwayo (CAF Confederations Cup), ikaba iri ku mwanya wa 6 muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Maroc, ikaba ishaka kongera amaraso mashya mu bakinnyi bayo.
Junior Kabananga yegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi (ibitego bitatu) mu mikino y’igikombe cy’Afurika (CAN) yabereye muri Gabon mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri 2017.

Marooc yari yashinjije Kabananga gukoresha amaroziMarooc yari yashinjije Kabananga gukoresha amarozi

Mu bitego bitatu uyu mukinnyi yatsinze harimo icyo yatsinze ikipe y’igihugu ya Maroc, aho bamwe mu bayobozi b’iyi kipe bavuze ko hakoreshejwe uburozi kugirango atsinde iki gitego, bakaza no kwerekana Video igaragaza ibintu bimeze nk’ivu byasohotse mu masogisi ya Kabananga ubwo yari yaguye hasi kuri uwo mukino, ndetse berekana n’umugabo washyize ibintu mu mazamu ya Maroc, mbere gato y’uko Kabananga atsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino.

Junior Kabananga yavukiye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, taliki ya 4 Mata 1989 (agize imyaka 28), kuri ubu ari gukinira ikipe ya FC Astana yo muri Khazakistan.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!