RUHAGOYACU.com

Kagere ajyanye Gor Mahia muri 1/2, Penaliti ya Munezero ntacyo ifashije Simba SC

Kagere Meddie yafashije ya Gor Mahia gukomeza muri 1/2 kirangiza mu irushanwa rya Sportpesa riri kubera muri Tanzania, atsinda ibitego byombi ubwo Gor Mahia yasezereraga Jang’ombe ku bitego 2-0 muri 1/4.

Nyuma yo gusoza igice cya mbere, amakipe yombi anganya ubusa ku busa, byasabye Kagere Meddie gutegereza iminota 20, aza kubonera K’Ogalo igitego cya mbere ku munota wa 65 mu gihe uyu rutahizamu w’umunyarwanda yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 83, ku ishoti yateye umunyezamu Ruga-Almas ananirwa kugarura umupira.

Taifa Jang’ombe XI: Ruga.Almas, Maundu, Said, Amoor, Chandika, Ali, Abdi , Abdallah, Makame, Juma .

Gor Mahia XI : Odhiambo, Shakava, Ochieng, Wafula, Onyango, Kahata, Odhiambo P, Muguna, Simiyu, Kagere, Otieno.

Kagere (22) yafshije Gor Mahia kugera muri 1/2Kagere (22) yafshije Gor Mahia kugera muri 1/2

Simba SC ya Munezero Fiston isezerewe muri 1/4

Mu mukino wakurikiyeho, Simba SC irimo umunyarwanda; Munezero Fiston,, isezerewe na Nakuru All Stars yo muri Kenya, nyuma yo kunganya 0-0, bagatsindwa kuri penaliti 5-4.

N’ubwo myugariro Munezero Fiston wanakinnye neza muri uyu mukino yabashije gusoza, yatsinze penaliti ya nyuma ya Simba SC, ntibibujije ikipe ye gusezererwa itarenze 1/4, itsinzwe kuri penaliti 5-4.

Munezero Fiston wa gatatu uhereye ibumoso, yakinnye umukino wose, anatsinda penaliti nubwo basezereweMunezero Fiston wa gatatu uhereye ibumoso, yakinnye umukino wose, anatsinda penaliti nubwo basezerewe

Agyei yahushije penaliti ya kabiri ya Simba SC, ariyo ibujije amahirwe iyi kipe yo muri Tanzania, aho Nakuru All Stars bazakina na Gor Mahia muri 1/2, umukino uzaba tariki ya 8 z’uku kwezi.

Nakuru AllStars XI: Lule-Wainana, Mukwana,Siwa, Amakanji - Kamau, Kyata, Ng’ang’a, Nandwa - Kamau, Kamau.

Simba XI: Agyei -Bukungu, Mwambeleko, Munezero, Mlipili - Masoud, Mnyate, Kazimoto, Mo Ibrahim -Liuzio, Athanas.

Undi mukino wa 1/2 uzahuza AFC Leopards yo muri Kenya na Yanga SC yo muri Tanzania tariki ya 8 uku kwezi.

Ikipe izegukana iri rushanwa rya Sportpesa Cup ku mukino wa nyuma uzaba tariki ya 11 Kamena 2017, izahabwa miliyoni 65 z’amashilingi ya Tanzania, inakine umukino wa gicuti n’ikipe ya Everton yo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru