RUHAGOYACU.com

Kambale Salita Gentil yahagaritswe muri Singida United

Singida United yo muri Tanzania yahagaritse by’agateganyo imuziza imyitwarire idahwitse, yatumye ahabwa ikarita y’umutuku nyuma yo gukubita umukinnyi wa Green Warriors bakinanaga, ibyo bikaba byiyongera ku ikarita y’umuhondo yahawe ubwo bakinaga na Prisons agatongana.

Itangazo (RuhagoYacu ifitiye kopi) ryashyizwe ahagaragara n’ikipe ya Singida United ryanasinyweho n’umuyobozi wayo, Festo Richard Sanga, rimenyesha Kambale Salita Gentil ko imyitwarire yagaragaje mu mikino ibiri aheruka gukina itabereye umukinnyi w’umunyamwuga muri iyo kipe.

Kambale Salita Gentil ni we baba batezeho amakiriro mu mukino ari na ho bahera bavuga ko yabatengushyeKambale Salita Gentil ni we baba batezeho amakiriro mu mukino ari na ho bahera bavuga ko yabatengushye

Nk’uko bigaragara muri iyo baruwa, ubwo bakinaga na Prisons mu mukino bari bakeneyemo amanota, Kambale yatumye umukino uhagarara iminota itanu yose arimo gutongana n’umukinnyi bari bahanganye nyamara nta n’umupira bafite.

Kapiteni wa Singida United ndetse n’Umusifuzi bagiye guhosha amakimbirane, ariko Kambale yanga gutuza ahubwo akomeza gutongana kugeza ubwo bamuhaye ikarita y’umuhondo.

Ntibyaciriye aho kuko mu mukino wakurikiyeho bakinnye na Green Warriors kuwa gatatu tariki ya 31 Mutarama mu irushanwa ‘Azam Sports Federation Cup’, uyu wo ukaba wari umukino basabwaga gutsinda bitaba ibyo bagasezererwa mu irushanwa.

Kambale na Michel Rusheshangoga muri Singida UnitedKambale na Michel Rusheshangoga muri Singida United

Gusa ngo Kambale ntiyahaye agaciro uyu mukino, kuko yihesheje ikarita y’umutuku ubwo yakubitaga umukinnyi bari bahanganye, bituma Singida United isigarana abakinnyi 10 mu kibuga bityo birayigora cyane n’ubwo yashoboye gutsinda igakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Nk’uko Umuyobozi wa Singida United, Festo Richard Sanga akomeza abivuga, Kambale Salita Gentil yahagaritswe by’agateganyo kugeza igihe hazatangarizwa indi myanzuro yafashwe.

Kambale Salita Gentil amaze ukwezi n’igice abaye umukinnyi wa Singida United yo muri Tanzania aturutse muri Etincelles FC yo mu Rwanda, aho yaguzwe miliyoni 30.

Itangazo rigenewe abanyamakuruItangazo rigenewe abanyamakuru

Kambale yaguzwe miliyoni 30 ava muri Rtincelles FC ajya muri Singida UnitedKambale yaguzwe miliyoni 30 ava muri Rtincelles FC ajya muri Singida United

Kambale akigera muri Singida United bamuhaye nomero 9Kambale akigera muri Singida United bamuhaye nomero 9

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Sagambajuldas

    Kuya 2-02-2018 saa 08:52'

    FOOT BOL IN RWANDA WILL NOT DEVELOP UNLES THEY USE TALENTED PLAYER RATHER THAN USING UNTALENTED .


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru