RUHAGOYACU.com

Kenya ishobora kwamburwa uburenganzira bwo kwakira CHAN 2018

Mu gihe habura amezi arindwi ngo habe imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika ikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), Kenya ishobora kwamburwa uburenganzira bwo kwakira iyo mikino mu 2018, bitewe n’umwete muke mu kuvugurura ibikorwa remezo.

Kawowo Sports dukesha iyi nkuru itangaza ko Guverinoma ya Kenya yari yarijeje kubaka ibibuga (Stades) bitatu, none ngo ibyihutirwa ku yo byarahindutse, ubu gahunda y’icyo gihugu yerekejwe ku matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe kuwa 8 Kanama 2017.

Kenya yahawe CHAN 2018 mu 2016 ubwo iri rushanwa ryaberaga mu RwandaKenya yahawe CHAN 2018 mu 2016 ubwo iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda

Itsinda ry’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) riyobowe na Selemani Omari Constant ritewe inkeke n’umwete muke urimo gushyirwa mu kuvugurura ibikorwa remezo bihari nk’ikibuga cya Machakos na Nyayo Stadiums.

Kenya iramutse yambuwe uburenganzira bwo kwakira CHAN 2018, iryo rushanwa ryakwimurirwa muri Ethiopia cyangwa Morocco kuko ari byo bihugu bigaragaza ko byiteguye kuryakira.

Biramutse bibaye, si ubwa mbere Kenya yaba yambuwe irushanwa ku munota w anyuma, kuko byabaye no mu 1996, ubwo yamburwaga imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika (CAN) rigahita ryimurirwa muri Afurika y’epfo.

Iri rushanwa riheruka ryari ryabereye mu Rwanda, ryegukanwa na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyayo Stadium igomba kuvugururwa ariko amatora yamize gahunda yo kuvugurura ibikorwa remezoNyayo Stadium igomba kuvugururwa ariko amatora yamize gahunda yo kuvugurura ibikorwa remezo

Amavubi y’u Rwanda agomba kubanza gukina na Tanzania, umukino ubanza ukazabera i Dar es Salaam hagati y’amatariki ya 14-16 Nyakanga mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali mu cyumweru kimwe, ni ukuvuga kuwa 22 Nyakanga.

Ikipe izatsinda hagati ya Tanzania n’u Rwanda izahura n’izarokoka hagati ya Uganda ya Micho ihabwa amahirwe, na Sudani y’epfo ikirimo kwiyubaka.

Iyi mikino y’ijonjora rya kabiri yo izakinwa hagati y’amatariki ya 11 na 13 Kanama, iyo kwishyura ikinwe hagati ya tariki 18 na 20 uko kwezi kwa munani, hamenyekana ikipe izerekeza mu mikino ya nyuma ya CHAN iteganyijwe gukinwa kuva tariki ya 11 Mutarama kugeza tariki ya 2 Gashyantare.

Indi kipe izahagararira akarere izaturuka mu izatsinda hagati ya Djibouti na Ethiopie n’u Burundi na Sudani.

Machakos Stadium ngo ntiri ku rwego rwo kwakira imikino ya CHANMachakos Stadium ngo ntiri ku rwego rwo kwakira imikino ya CHAN

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru