RUHAGOYACU.com

Kenya yahamagaye abakinnyi 25 barimo 7 ba Gor Mahia bo kwitegura CECAFA

Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Kenya, Umubiligi Paul Put yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 25 azakuramo 20 azakinisha mu mikino ya CECAFA igiye kubera mu gihugu cya Kenya, mu kwezi gutaha kwa 12, abo yahamagaye bakaba barimo indwi ba Gor Mahia.

Iyi kipe yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu, yiganjemo abakinnyi bakina imbere mu gihugu cya Kenya, benshi bakomoka mu ikipe ya Gor Mahia ifite igikombe cya shampiyona giheruka.

Iyi kipe isanzwe ikinamo abakinnyi b’abanyarwanda 3, ifite abakinnyi 7 mu rutonde rw’abakinnyi 25 bahamagawe, abandi bakinnyi benshi bakaba bava mu ikipe ya AFC Leopards na Ulinzi Stars.

Muri uru rutonde rw’abakinnyi bahamagawe n’uyu mutoza w’umubiligi, nta mukinnyi n’umwe w’umunyakenya ukina hanze ya Kenya.

JPEG - 108.3 kb
Kenya nta mukinnyi n’umwe yahamagaye mu bakina hanze

Iyi kipe yiganjemo abakinnyi bamenyerewe muri Harambe Stars nka Musa Mohamed kapiteni wa Gor Mahia, Haruna Shakava bakinana na Samuel Onyango wa Ulinzi Stars.

Ikipe ya Tusker FC ifite igikombe giheruka na SOFAPAKA yabaye i ya 2 muri uyu mwaka w’imikino, nta mukinnyi n’umwe zifite muri iyi kipe y’igihugu ya Kenya.

Harambe Stars iri mu itsinda rya mbere, izatangira icakirana n’ikipe y’u Rwanda Amavubi, ku munsi wa mbere wa CECAFA.

Iyi mikino izaba hagati ya tariki 03 Ukuboza na tariki 17 Ukuboza muri uyu mwaka, mu mijyi ya Nakuru, Kakamega na Kisumu. Nta mukino n’umwe uzabera mu murwa mukuru Nairobi no mu mujyi wa Mombasa.

JPEG - 1.3 Mb
Musa Otieno wungirije ari mu bagize uruhare mu guhamagarwa kw’aba bakinnyi

ABAZAMU: Boniface Oluoch (Gor Mahia), Gabriel Andika (AFC Leopards), Patrick Matasi (Posta Rangers)

BA MYUGARIRO:Musa Mohammed (Gor Mahia), Charles Momanyi (Kakamega Homeboyz), Dennis Shikhayi (AFC Leopards), Jockins Atudo (Posta Rangers), Harun Shakava (Gor Mahia), Wellington Ochieng (Gor Mahia), Benard Ochieng (Vihiga United), Omar Mbongi (Ulinzi Stars)

ABAKINA HAGATI:Ernest Wendo (Gor Mahia), Whyvonne Issuza (AFC Leopards), Kenneth Muguna (Gor Mahia), Patillah Omotto (Kariobangi Sharks), Duncan Otieno (AFC Leopards), Ovellah Ochieng (Kariobangi Sharks), Lawrence Juma (Nzoia Sugar)

ABATAHA IZAMU: Samuel Onyango (Ulinzi Stars), Kepha Aswani (Nakumatt), George Odhiambo (Gor Mahia), Masoud Juma (Kariobangi Sharks), Vincent Oburu (AFC Leopards), Stephen Waruru (Ulinzi Stars), Benjamin Mosha (Sony Sugar).

JPEG - 74.8 kb
Umukinnyi wo hagati wa Tusker Humphrey Mieno na Alan Wanga bari mu batunguranye kutaboneka mu rutonde rw’abakinnyi
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru