RUHAGOYACU.com

Kenya yahawe kwakira CECAFA y’ibihugu mbere ya CHAN 2018

Kenya no yo yahawe kwakira imikino ihuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati n’iburasirazuba (CECAFA Senior Challenge Cup 2017), iryo rushanwa rikazakinwa mbere y’uko icyo gihugu cyakira imikino ya nyuma ya CHAN 2018.

Daily Nation dukesha iyi nkuru yatangaje ko Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Kenya, Nick Mwendwa ari we wemeje ko icyo gihugu ari cyo cyonyine cyari cyagaragaje ubushake bwo kwakira iryo rushanwa, ishyirahamwe rya CECAFA rigahita rigiha ubwo burenganzira.

Mwenda, Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru muri KenyaMwenda, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Kenya

Mwenda yagize ati “CECAFA yagarutse iwacu. Kenya ni cyo gihugu cyagaragaje ubushake bwo kwakira iryo rushanwa, maze ubusabe bwacu buhita buhabwa umugisha. Ntituremeza neza amatariki ariko irushanwa rizaba mu Gushyingo.”

Mwendwa yakomeje avuga ko iryo rushanwa rizabera ku bibuga bibiri ari byo Afraha Stadium kiri mu Mujyi wa Nakuru na Mbaraki Sports Club giherereye i Mombasa, mu gihe izindi stade eshanu zo zizaba zirimo kuvugururirwa kwakira imikino ya nyuma ya CHAN 2018.

Iyo mikino ya CECAFA izabimburirwa n’inama y’Inteko rusange y’iryo shyirahamwe, aho hazanatorwa bamwe mu bayobozi mu myaka idafite abayirimo.

CECAFA iheruka yatwawe na Uganda Cranes mu 2015 itsinze Amavubi Stars ku mukino wa nyumaCECAFA iheruka yatwawe na Uganda Cranes mu 2015 itsinze Amavubi Stars ku mukino wa nyuma

Hashize imyaka ibiri nta rushanwa rya CECAFA na rimwe riba, ryaba iry’amakipe (CECAFA Kagame Cup), yaba n’iry’amakipe (CECAFA Senior Challenge Cup) nyamara ni wo mutungo ufatika iryo shyirahamwe rifite ari na wo ricuruza.

Hahozeho na CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 20, ariko kuva mu 2010, ayo marushanwa yombi yabaye umugani, dore ko CECAFA U-17 iheruka mu 2009, n’aho iya U-20 mu 2010, ibikombe byombi bikaba bibitswe na Uganda.

Mu 2014 hanafunguwe irushanwa ryiswe ‘Cecafa Nile Basin Cup’, ariko ryakinwe inshuro imwe rifungurwa ku mugaragaro, ubundi rihita rica.

Kenya yemeye kwakira irushanwa rya CECAFA ngo ridapfaKenya yemeye kwakira irushanwa rya CECAFA ngo ridapfa

Ha mbere CECAFA yabonaga abaterankunga ariko ubu bwo ni ibibazoHa mbere CECAFA yabonaga abaterankunga ariko ubu bwo ni ibibazo

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru