RUHAGOYACU.com

Kenya yegukanye CECAFA ya 7 mu mateka yayo, itsinze Zanzibar kuri penaliti

Ikipe y’igihugu ya Kenya yegukanye irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza amakipe yo mu karere k’Africa y’iburasirazuba no hagati, itsinze ku mukino wa nyuma ikipe y’igihugu ya Zanzibar kuri za penaliti.

Ni umukino uteri woroshye wabaye kurii iki cyumweru, biba ngombwa ko amakipe yombi yitabaza za penaliti, nyuma yo kunganya ibitego 2-2, mu minota 120 y’umukino.

Harambe Stars za Kenya, bakiniraga imbere y’abakunzi babo bagejeje ku munota wa 87 bizeye kwegukana igikombe badatsinzwe igitego na kimwe.

Aya mateka bari bagiye kwandika nyuma yo gufungura amazamu ku munota wa 5 gusa, ku gitego cyatsinzwe na Ovella Ochieng w’ikipe ya Kariobangi Sharks kuri coup franc, kiza kwishyurwa ku munota wa 88 n’umukinnyi Khamis Muss Makame.

JPEG - 119 kb
Umukinnyi Ovella Ochieng yishimira igitego cya mbere

Zanzibar yari imaze umwanya munini isatira cyane ikipe ya Kenya, ariko umuzamu wabo Patrick Matasi agakomeza kugenda ababera ibamba.

Iminota 90 y’umukino yarangiye ari igitego 1-1, biba ngombwa ko babashyiriraho indi minota 30, bashake uko bakwisobanura.

Ku munota wa 8 muri 30 y’inyongera rutahizamu Masoud Djuma yaje kubonera Harambe Stars igitego cya 2 ku makosa y’umuzamu wa Zanzibar, cyahagurukije imbaga y’abanyakenya yari kuri Machakos barenga ibihumbi 12, bibwiraga ko ikipe yabo itwaye CECAFA.

Rutahizamu wa Zanzibar Khamis Muss Makame wari wakomeje kugora abanyakenya, yaje kwishyura nyuma y’iminota 2 Kenya ibonye igitego cya 2.

Iminota 120 y’umukino yarangiye ari ibitego 2-2, biba ngombwa ko hitabazwa penaliti, ikipe ya Kenya iza kwitwara neza, yegukana CECAFA itsinze penaliti 3-2.

JPEG - 72 kb
Kenya yahawe $30 000 y’igihembo na Perezida wa CECAFA

Umuzamu Patrick Matasi yakuyemo penaliti 3 zose za Zanzibar Kenya ihita yegukana CECAFA ya 7 yayo mu mateka y’iri rushanwa rikuze kurusha andi ku mugabane w’Africa.

Mu guhatanira umwanya wa 3, ikipe ya Uganda yatsinze ikipe y’u Burundi ibitego 2-1. Igitego cy’u Burundi cyatsinzwe na Shassir Nahimana.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. GROUD

    Kuya 18-12-2017 saa 06:13'

    Muzage Mucisha Champion Zi Burayi Live


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru