RUHAGOYACU.com

Kwizera Pierrot azaba yambaye nomero 4 muri CECAFA-Urutonde ntakuka rw’Intamba mu rugamba

Kuri gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu Rugamba, Olivier Alain Niyungeko yatangaje urutonde rw’abakinnyi 20 azakoresha mu mikino ya CECAFA igiye kubera muri Kenya, ndetse na nomero bazaba bambaye.

Umutoza Niyungeko yari yahamagaye abakinnyi 25 mu cyumweru gishize, kuri ubu yasigaranye abakinnyi 20, barimo abakinnyi 7 bakina mu Rwanda n’abakinnyi 10 bakina muri shampiyona yo mu Burundi.

Kwizera Pierrot azaba yambaye nimero 4, Shassir yambaye nimero 10 muri iyi CECAFAKwizera Pierrot azaba yambaye nimero 4, Shassir yambaye nimero 10 muri iyi CECAFA

Baziyongeraho umuzamu Arakaza McArthur ukina muri Kenya, Laudit Mavugo ukinira Simba SC yo muri Tanzania na Abdul Razak Fiston wakinaga muri Afurika y’Epfo.

U Burundi buri mu itsinda rya 2 kimwe na Uganda ifite igikombe giheruka, Ethiopia, Zimbabwe na Sudan y’Epfo.

Iyi kipe y’u Burundi izatangira irushanwa ikina n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia.

U Burundi burerekeza muri Kenya kuri uyu wa gatatu, nyuma y'imyitozo bakoreraga mu BurundiU Burundi burerekeza muri Kenya kuri uyu wa gatatu, nyuma y’imyitozo bakoreraga mu Burundi

Abakinnyi 20 b’u Burundi muri CECAFA na nomero bazambara:

  • 1.Nahimana Jonathan (Vital’o FC) azokwambara 1
  • 2.Rukundo Onésime (Messager Ngozi) -18
  • 3. Arakaza Mc Arthur (Kakamega, Kenya) -20
  • 4.Harerimana Rachid Léon (LLBS4A) -3
  • 5.Nahimana Steve (Aigle Noir) -13
  • 6.Ndikumana Trésor (Amagaju, Rwanda)-2
  • 7.Nshimirimana David (Mukura, Rwanda) -6
  • 8.Ndoriyobija Eric (LLBS4A) -12
  • 9. Moussa Omar (Bugesera) -15
  • 10.Duhayindavyi Gaël (Mukura, Rwanda) -5
  • 11.Urasenga Cédric Dany (Messager Ngozi) -17
  • 12.Ndayishimiye Yussuf Nyange (Aigle Noir) -14
  • 13.Moussa Mossi (LLBS4A) -16
  • 14. Abdoul Fiston -7
  • 15. Mavugo Laudit (Simba, Tanzania) -9
  • 16.Harerimana Moussa Hafiz (LLBS4A) -8
  • 17.Kwizera Pierre (Rayon Sport, Rwanda) -4
  • 18.Hussein Shabani (Amagaju, Rwanda) -11
  • 19.Shaka Bienvenue (Aigle Noir) -19
  • 20.Nahimana Shasiri (Rayon Sport, Rwanda) -10

Foto/Amidou Hassan

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. neza

    Kuya 29-11-2017 saa 07:06'

    Iyi kipe izagitwara.

  2. neza

    Kuya 29-11-2017 saa 07:06'

    Iyi kipe izagitwara.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru