RUHAGOYACU.com

Gor Mahia 1-2 Everton: Tuyisenge akoze amateka yishyura igitego cya Rooney

Umukino wahuzaga ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya hamwe na Everton yo mu Bwongereza, hano i Dar es Salaam muri Tanzania, urangiye Everton itsinze ibitego 2-1.

Uyu mukino wa gicuti hagati y’amakipe yombi wateguwe n’umuterankunga w’amakipe yombi; SportPesa.

Gor Mahia ikinamo abanyarwanda batatu; Meddie Kagere, Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi; yabonye amahirwe yo gukina uyu mukino itwaye SportPesa Cup mu kwezi gushize.

Jacques Tuyisenge abaye umunyarwanda wa mbere utsinze igitego ikipe yo muri Shampiyona y’u Bwongereza; Premier League mu gihe kandi Wayne Rooney yafunguraga konteri y’ibitego mu mukino wa mbere, ku nshuro ya kabiri yongera gukinira Everton nyuma yo kumara imyaka 13 muri Manchester United.

Dore uko umukino wagenze muri rusange.

FT: Gor Mahia 1-2 Everton

90’ Ubundi buryo kuri Muguna, ishoti ateye rifashwe neza na Hewelt, umunyezamu w’ikipe ya Everton.

89’ Gor Mahia babonye amahirwe yo kongera kugera imbere y’izamu rya Everton ariko Muguna, abura inzira, ahitamo gusubizamu umupira inyuma.

87’ Gor Mahia 1-2 Everton. Kevin Mirallas na Dowell bakomeje kugora abakinnyi b’ikipe ya Gor Mahia, bari babonye ubundi buryo bw’igitego awukuraho neza umunyezamu.

84’ Everton yasizoye, ikomeje kotsa igitutu ikipe ya Gor Mahia, mu minota ibiri ibonye uburyo bubiri bwashobora kuvamo igitego, ariko biranga.

81’ GooooooAAL Igitego cya kabiri cy’ikipe ya Everton ku ishoti ritewe na Kieran Dowell. Gor Mahia 1-2 Everton.

75’ Coup-franc ya Gor Mahia ku ikosa Migi akoreye kuri Dowell, barayiteye Everton isubije umupira mu izamu,ugarurwa n’umutambiko. Uburyo bwiza kuri Everton.

71’ Gor Mahia 1-1 Everton. Impande zombi zikomeje gusatirana, buri kipe ishaka kwishyura, Abafana ni benshi hano kuri Stade.

68’ Jacques Tuyisenge ahaye umwanya Simiyu, Gor Mahia ikoze impinduka ebyiri icyarimwe.

65’
Everton ikomeje guhusha uburyo butandukanye ku bakinnyi bayo barimo; Calvert-Lewin, na Dowell. Akazi katoroshye ku muzamu Odhiambo wa Gor Mahia.

63’ Mugiraneza Jean Baptiste Migi yinjiye mu kibuga asimbuye Otieno.

61’ Everton yari ibonye igitego cya kabiri, ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

58’ Gor Mahia 1-1 Everton: Tubibutse ko Rooney ko atakiri mu kibuga, ku ruhande rwa Everton bakoze impinduka, aho kuri ubu abari mu kibiga ari: Hewelt, Pennington, Baines, Keane, Gueye, Besic, Mirallas, Barry, Calvert-Lewin, Davies, Dowell.

54’ Jacques Tuyisenge yari abonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira wa Kagere, awukozeho, uca ku ruhande rw’izamu rya Everton.

49’ EVERTON yamaze gukanguka, iminota ibiri bamaze mu rubuga rwa Gor Mahia, uburyo bw’ishoti babonye ntacyo bwatanze.

47’ Jacques Tuyisenge yari agerageje kwambura umupira umunyezamu Stekelenburg wa Everton, undi ahita awufata n’intoki.

46’ Amakipe yombi yamaze kugaruka mu kibuga, akina igice cya kabiri gitangiranye na koruneli ya Everton.

HT: Gor Mahia 1-1 Everton

Abanyarwanda; Kagere na Tuyisenge ndetse n’umurundi Makenzi ni bamwe mu bitwaye neza muri iyi minota.

44’ Ikipe ya Gor MAHIA ikomeje kwiharira umukino ndetse irarusha bigaragara ikipe ya Everton.

41’ Gor Mahia 1-1 Everton. Jacques Tuyisenge yari agerageje gucenga abakinnyi b’inyuma ba Everton, asubiza umupira inyuma n’agatsitsino awutanga kuri Walusimbi uwuteye uca hejuru y’izamu rya Everton.

36’ Goooaall Ku mupira uvuye muri koruneli itewe na Makenzi, Jacques Tuyisenge yishyuriye Gor Mahia igitego n’umutwe. Gor Mahia 1-1 Everton.

34’ Goooal Wayne Rooney ahabwa umupira na Klassen, yubura umupira areba uko umunyezamu wa Gor Mahia ahagaze maze arekura ishoti muri metero nka 20, umupira uruhukira mu ncundura, Gor Mahia 0-1 Everton.

31’ Akazi gakomeye kuri Ashley Williams ugerarageje kubuza uburyo bwo gutsinda Meddie Kagere,mu rubuga rw’amahina rw’ikipe ya Everton.

27’ Gor Mahia ibonye ubundi buryo bw’igitego ku mupira uturutse ibumoso, Makenzi awuteye uca hejuru ku ruhande rw’izamu rya Everton.

25’ Iminota imaze kuba 25, umukino urakomeje nyuma yaho havurwaga Muguna wa Gor Mahia.

18’ Meddie Kagere azamukanye umupira, awuhereza Nizigiyimana Kalim ugerageje gucenga ngo yinjire mu izamu, umupira ujya muri koruneli itagize icyo itanga.

10’ Umukino umaze iminota 10 utangiye, Everton ibifashijwemo n’umukinnyi wayo mushya; Wayne Rooney ikomeje kwiharira umukino ariko nta buryo bukomeye buraboneka mu mazamu ku mpande zombi.

Gor Mahia: Boniface Oluoch, Godfrey Walusimbi, Musa Mohammed, Haron Shakava, Karim Niziyimana, Ernest Wendo, Kenneth Muguna, George Odhiambo, Meddie Kagere, Jacques Tuyisenge, Boniface Omondi.

Abasimbura: Peter Odhiambo, Innocent Wafula, Mike Simiyu, Wellington Ochieng, Joachim Oluoch, Philemon Otieno, Francis Kahata, Mugiraneza Jean Baptiste, Oliver Maloba, Jeconia Uyoga, Timothy Otieno.

Everton:Stekelenburg, Kenny, Williams, Jagielka, Connolly, Schneiderlin, McCarthy, Klaassen, Lennon, Lookman, Rooney

Abasimbura: Hewelt, Baines, Keane, Davies, Mirallas, Pennington, Calvert-Lewin, Gueye, Barry, Besic, Dowell.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ndayambaje Vital

    Kuya 17-07-2017 saa 08:11'

    Everton Irakaze

  2. Bwiza

    Kuya 13-07-2017 saa 21:39'

    Ruhagoyacu mutwereke amafoto.

  3. Kabila Nshimirimana

    Kuya 13-07-2017 saa 20:39'

    Everton Irushwa Umupira Na Rayon Sports

  4. simon

    Kuya 13-07-2017 saa 19:51'

    Everton mbonye hariya ,APR iyirusha umupira

  5. david

    Kuya 13-07-2017 saa 18:43'

    congz kuri ruhagoyacu na Jacques tuyisenge ndetse na bagenzi be babanyarda bakinana.

  6. Habi-yakare

    Kuya 13-07-2017 saa 18:34'

    Yewana bene wacu ntako batagize pe! Narinziko bayinyagira nka 10....kuzamura nkibyo njya mbona banyagira izindi. Congz kbsa kuri bene kanyarwanda baserutse neza anyway@Dukuze ayo ma pictures na rooney atugereho kbsa

  7. Claude

    Kuya 13-07-2017 saa 17:56'

    mbegaaaaa!!!!! ndababaye ryose, ariko ntacyo cyatsinzwe numuhungu wacu

  8. Jado

    Kuya 13-07-2017 saa 17:43'

    Mukora Neza Cyane, Imana Ijye Ibongerera Ubumenyi.

  9. Rubayiza J P Musenda

    Kuya 13-07-2017 saa 17:38'

    Tuyisenge Yerekanye Ko Urwanda Rukomeye Ronny Urasebye Tubura Ik Ngo Tujye Mugikombe Cya Africa Tanzaniya Tuzayikubita

  10. Jado

    Kuya 13-07-2017 saa 17:06'

    Jado


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru