RUHAGOYACU.com

Luc Eymael wahoze muri Rayon Sports mu nzira zo kugirwa umutoza wa Uganda Cranes

Umubirigi wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports Luc Eymael ni we uhabwa amahirwe yo kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda ngo asimbure Milutin Sredojevic Micho weguye mu mezi make ashize.

Amakuru dukesha Sokka25east, avuga ko akanama gashinzwe kwemeza umutoza w’ikipe y’igihugu gakuriwe n’umunyazambia Kalusha Bwalya,ngo kaba karamaze gufata icyemezo cyo gutoranya Luc Eymael nk’umutoza w’Imisambi agahigika abandi batoza batatu bari batoranyijwe mu basabye akazi.

Aya makuru akaba avuga ko uyu Mubirigi kuri ubu utoza Free State Stars ya Olivier Kwizera muri Afurika y’epfo, ngo ategerejwe i Kampala mu cyumweru gitaha, aho azahita yerekanwa nk’umutoza mukuru wa Uganda Cranes.

Uganda Cranes ishobora kubona umutoza mushya mu cyumweru gitahaUganda Cranes ishobora kubona umutoza mushya mu cyumweru gitaha

Inshingano ze za mbere, ngo ni ukujyana Uganda Cranes mu gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, CHAN 2018 izabera muri Marooc, dore ko iki gihugu kiri mu itsinda rigoye hamwe na Cote d’Ivoire, Zambia, na Namibia.

Uyu mubiligi w’imyaka 57 y’amavuko, yatoje Rayon Sport guhera tariki 22/1/2014 asezera mukwa gatanu tariki ya munani nyuma yo guhabwa ibihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA byo guhagarikwa amezi atandatu kubera imyitwarire bavuze ko idahwitse yagaragaje ku kibuga mu mukino Rayon Sports yanganyijemo na As Kigali 1-1 kuri Stade amahoro.

Luc afite Licence ya UEFA Pro akavuga ko yagiye azamura abakinnyi baje kuvamo ibihangange nka Eden Hazard‚ Axel Witsel na Christian Benteke.

Uyu mugabo ariko akaba azwiho gutoza amakipe menshi mu gihe gito, aho mu myaka itandatu itambutse amaze gutoza amakipe 11 arimo As Vita Club yo muri Congo Kinshasa, Missile yo muri Gabon MC Oran ya Algeria, Leopards ya Kenya, Rayon Sports yo mu Rwanda, JS Kairouan yo muri Tuniziya, Free States na Polkwane zo muri Afurika y’epfo, Al Merreikh ya Sudan hamwe n’ikipe yo muri Oman.

Eymaer yahagaritswe nyuma y'imvururu zakurikiye umukino wa As KigaliEymaer yahagaritswe nyuma y’imvururu zakurikiye umukino wa As Kigali

Akazi ko gutoza Uganda Cranes kakaba kamaze igihe kari ku isoko nyuma y’isezera rya Micho wavuze ko adahembwa. Kuri ubu iyi kipe ikaba yari mu maboko y’umutoza wari umwungirije Moses Basena washoboye gusezerera u Rwanda mu majonjora ya CHAN mbere y’uko ruhabwa amahirwe ya kabiri, ndetse kuri ubu akaba agiye gukina ½ cy’imikino ya CECAFA y’ibihugu.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru