RUHAGOYACU.com

Makenzi ntagikiniye Abarundi muri CECAFA 2017

Ikipe y’igihugu y’u Burundi igiye kujya mu mikino ya CECAFA 2017 idafite myugariro Nizigiyimana Kharim ‘Makenzi’ waraye abazwe ukuguru kw’iburyo bitewe n’imvune aherutse kugira mu kagombambari.

Ubwo Gormahia yakinaga na Mathare United kuwa 14 Ukwakira, ni bwo Makenzi yagize imvune mu kuguru kwe kw’iburyo, ahabwa ubutabazi bw’ibanze, maze ajyanwa mu bitari bya Nairobi, bamuha gahunda yo kubagwa kuwa 27 Ukwakira.

Makenzi ubu arwariye mu bitaro bya Nairobi muri KenyaMakenzi ubu arwariye mu bitaro bya Nairobi muri Kenya

Icyakora kuri iyo tariki, uwo muganga wari kumubaga yari mu butumwa bw’akazi mu mahanga, bituma gahunda yimurwa, ari na yo mpamvu uyu mukinnyi yabazwe kuri uyu wa 9 Ugushyingo, habura iminsi mike ngo abe yujuje ukwezi avunitse.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko uyu mukinnyi wa Gormahia azamara amezi atatu adakina, ibyo bikazatuma atabasha kuboneka mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu Rugamba, izitabira imikino ya CECAFA Senior Challenge Cup igomba kubera muri Kenya kuva kuwa 25 Ugushyingo kugeza kuwa 5 Ukuboza uyu mwaka.

Kuwa 23 Ukwakira 2017 ni bwo Umutoza Alain Olivier Niyungeko bita Mtombola yatangije imyitozo y’abakinnyi 30 bakina imbere mu gihugu, mu ntangiriro z’iki cyumweru, akazongeramo abandi bakina hanze y’u Burundi barimo benshi bakina mu Rwanda mbere yo kwerekeza mu mikino ya CECAFA muri Kenya.

Makenzi yashoboraga kuzaba ari we kapiteni w'Intamba mu rugambaMakenzi yashoboraga kuzaba ari we kapiteni w’Intamba mu rugamba

Nizigiyimana Kharim Makenzi ni yari mu bihe byiza muri Gor MahiaNizigiyimana Kharim Makenzi ni yari mu bihe byiza muri Gor Mahia

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru