RUHAGOYACU.com

Mapinduzi Cup: Kambale yatangiye neza muri Singida, Simba ya Masoud irasitara

Umukinnyi Kambale Salita Gentil yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe ya Singida United, ayifasha gutsinda ikipe ya Zimamoto ibitego 3-2, muri Mapinduzi Cup iri kubera muri Zanzibar guhera mu mpera z’iyumweru gishize.

Kambale Salita watangiraga umukino we wa mbere muri iyi kipe ye nshya yerekejemo avuye muri Etincelles, yagoye cyane abakinnyi b’inyuma ba Zimamoto, bifasha Danny Usengimana na Deus Kaseke kwitwara neza batsinda ibitego 2.

Iri ni irushanwa mpuzamahanga rihuza amakipe atandukanye yo mu karere k’Africa y’iburasirazuba yiganjemo ayo muri Tanzania na Zanzibar, ribera mu gihugu cya Zanzibar mu ntangiriro za buri mwaka.

JPEG - 131.5 kb
Desu Kaseke yatsinze igitego cya 1 ku mupira yahawe na Kambale
JPEG - 122.5 kb
Danny Usengimana yatsinze iitego cye cya mbere muri Mapinduzi Cup

Kuri uyu wa kabiri ni bwo Kambale yatangiraga iri rushanwa n’ikipe ya Singida itsinda ibitego 3-2 ikipe yitwa Zimamoto.

Singida United iri mu itsinda rya 2 hamwe na Yanga Africans, Zimamoto, Taifa ya Jang’ombe SC , Mlandege SC na JKU SC.

Itsinda rya 2 ririmo ikipe ya Simba SC ya Massoud Irambona Djuma watangiye neza muri shampiyona ishize atsinda ibitego 2-0 ikipe ya Ndanda, ariko ntiyabashije gutsinda umukino wa mbere we muri Mapinduzi Cup.

Iyi kipe ya Simba SC yanganyije igitego 1-1 n’ikipe Mwenge SC. Iri tsinda ririmo ikipe ya AZAM FC, URA yaturutse muri Uganda, ikaba yaratwaye Mapinduzi Cup muri 2015, harim kandi ikipe ya Mwenge na Jamhuri SC.

Imikino y’amatsinda irakomeza kugeza tariki ya 08 Mutarama 2018, nyuma bazakomeze na 1/2, aho amakipe 2 muri buri tsinda azazamuka.

JPEG - 188.2 kb
Rusheshangoga Michael yigaragaje muri uyu mukino

Irushanwa riheruka ryatwawe na AZAM FC itsinze Simba SC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.

PNG - 613.1 kb
Umukino wahuje Singida na Zimamoto, Kambale akaba umukinnyi wahize abandi
PNG - 59.1 kb
Imikino yo mu itsinda rya 1
PNG - 627.4 kb
Usengimana Danny yatsinze igitego cya 2
PNG - 80.6 kb
Imikino yo mu itsinda rya 2
JPEG - 164.1 kb
URA FC ya Bokota yaratumiwe nayo

.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru