RUHAGOYACU.com

Mapinduzi Cup: URA ya Bokota yasezereye Simba ya Massoud, abafana basaba umutoza mushya

Intangiriro za Massoud Djuma nk’umutoza mukuru wa Simba Sport Club yo muri Tanzania ntabwo zimworoheye nyuma yo gusezererwa atarenze umutaru muri Mapinduzi Cup ikomeje kubera muri Zanzibar.

Uyu mwaka w’imikino wa 2017-18 ikipe ya Simba SC yariyubatse bikomeye, igura abakinnyi batandukanye bakomeye mu gihugu cya Tanzania, aho yatanze miliyari hafi 2 z’amashilingi ya Tanzania igura abakinnyi bashya.

Iyi kipe ntabwo yigeze yihanganira na gato imyitwarire y’abahoze ari abatoza bakuru bayo barimo umunya Cameroun Omog n’umugande Jackson Mayanja, bombi bamaze gusezererwa n’iyi kipe ya Simba SC, akazi gahabwa abatoza bashya barangajwe imbere na Massoud Djuma.

JPEG - 64.7 kb
Massoud amaze gutsindwa imikino 2 kuva yatangira gutoza Simba-Bamwe batangiye gusaba ko ashakirwaho undi mutoza

Uyu mutoza ntabwo intangiriro ze zikomeje kuba nziza kuko nyuma y’ukwezi 1 gusa, abafana ba Simba SC batangiye gusaba ko ikipe yabashakira umutoza mushya wafatanya n’uyu murundi Massoud Irambona Djuma wahoze mu Rwanda.

Kuri uyu wa mbere ikipe ya Simba SC yasezerewe muri Mapinduzi Cup itsinzwe n’ikipe ya URA yo mu gihugu cya Uganda, ikinamo Bokota Labama.

Simba SC yatsinzwe igitego 1-0, nyuma y’uko yari yatsinzwe mu mpera z’icyumweru gishize n’ikipe ya AZAM FC igitego 1-0, ihita iva mu irushanwa.

Umwaka ushize w’imikino, Simba SC yageze ku mukino wa nyuma, aho yasezereye Yanga Africans muri 1/2, ariko iza gutsindwa na AZAM FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Himid Mao.

Massoud Irambona yari yabashije gutsinda umukino wa mbere muri shampiyona yatoje, ubu ikipe ya Simba SC ikaba iri no ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona inganya amanota na AZAM FC.

Undi mukino wari ukomeye wabaye mu itsinda rya 2, aho ikipe ya Singida United yanganyije na Yanga Africans igitego 1-1.

Abafana batangiye gushinja abayobozi ko bakoze ikosa ryo kwirukana OmogAbafana batangiye gushinja abayobozi ko bakoze ikosa ryo kwirukana Omog

JPEG - 40 kb
Omog wahoze atoza Simba yarasezerewe

Lyanga wa Singida yafunguye amazamu ku munota wa 72 w’igice cya 2, ariko ikipe ya Yanga Africans iza kwishyura ku munota wa nyuma w’umukino, bagabana amanota.

Ikipe ya Singida yarangije ku mwanya wa mbere mu itsinda rya 1, izahura na AZAM FC ifite igikombe giheruka, naho Yanga Africans izahure na URA mu mikino ya 1/2.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru