RUHAGOYACU.com

Maroc izakoresha abakina imbere mu gihugu, mu mikino yo kwibuka izabera mu Rwanda

Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda, harabera irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abatoza, abafana n’abayobozi b’amakipe atandukanye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994.

Ikipe y’igihugu ya Maroc kugeza kuri ubu, niyo yonyine imaze kwemeza ko izitabira iri rushanwa, mu gihe Kenya nayo yavuze ko bishoboka, ariko itari yemeza nta kuka ko izitabira aya marushanwa.

Iyi kipe y’igihugu ya Maroc ifite umukino wa gicuti uzayihuza n’Ubuholandi kuri uyu wa gatatu mu Buholandi, bikaba bivugwa ko izakoresha aha ikipe ya mbere, ari nayo izifashisha ku mukino uzayihuza na Cameroon mu cyumweru gitaha.

Amakur atangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Maroc, avuga ko ikipe igihugu cyayo kizakoresha mu Rwanda, izaba yiganjemo abakinnyi bakina imbere mu gihugu, bazaba bitegura CHAN ya 2018.

U Rwanda ku nshuro ya 3 rutegura iri rushanwa, rukaba rwaratumiye ibihugu 13, ariko byinshi ntibiremeza niba iri rushanwa ritangira kuri uyu wa 4 bizaryitabira.

Ibihugu byatumiwe ni Guinée Conakry, Guinée équatoriale, Togo, Congo Brazzaville, Libye, Burkina Faso, l’Ethiopie, Gabon, Liberia, Ghana, Kenya, Maroc na Nigeria.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 30-05-2017 saa 11:27'

    Ubu nibaza niba Abarundi,Abagande, tanzaniya n’abandi babugufi twarabarenze cyaneeeee!kuburyo batarumirwa nkabura igisubizo !!!!!!!!!

  2. knc

    Kuya 30-05-2017 saa 11:23'

    Ariko gewe ndibaza? uburundi ,ubugande,tanzaniya n’ibindi bihugu byo hafi nta umupira bigira turabirenze cyane .......Ahaaaaa!

  3. djamal

    Kuya 30-05-2017 saa 04:06'

    ntidushaka ibihendutse turashaka izo twigiraho
    kandi abaturanyi bazi genocide yakorewe abatutsi

  4. Ukuri

    Kuya 29-05-2017 saa 23:33'

    Kuki hatatumiwe ibyo duhana imbibi bishobora kuza kuburyo buhendutse!?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru