RUHAGOYACU.com

Masudi Djuma mu muryango usohoka muri Simba yazanye umufaransa

Umutoza mushya w’ikipe ya Simba umufaransa Hubert Velud yarangije gutangaza ko azishakira abatoza bamwungiriza muri iyi kipe yo muri Tanzania bivuze ko Masudi Djuma wari uyimazemo igihe gito agiye gusezererwa.

Hubert Velud wageze muri Tanzania kuri uyu wa mbere, ntabwo yari yerekanwa ku mugaragaro nk’umutoza wa Wekundi wa Usimbazi, gusa nyuma yo kugirana ibiganiro n’umuherwe w’iyi kipe Mohamed Dewji ‘MO’ bakaba bumvikanye ko ari bushyire umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

Hubert utoza muri Tuniziya ngo arashaka kwizanira abatoza bungirijeHubert utoza muri Tuniziya ngo arashaka kwizanira abatoza bungirije

Uyu mutoza w’umufaransa, itangazamakuru ryo muri Tanzania rikaba rivuga ko yarangije kubwira umuherwe ko azizanira abatoza bane bazakorana kandi baturutse iwabo.

Uyu mugabo w’imyaka 58 biteganyijwe ko yemezwa kuri uyu wa gatatu, afite ibigwi bikomeye mu mupira w’amaguru dore ko yatoje amakipe akomeye arimo TP Mazembe yo muri Congo Kinshasa, Etoil de Tunis yo muti Tuniziya na USM Alger, CS Constantine na ES Setif zo muri Algeria.

Kuza kwa Hubert ngo bishobora gutuma Masudi Djuma ayisohokamo nyuma y’ukwezi kumwe gusa ahawe iyi kipe ngo ayisigarane ubwo mu yari imaze gusezerera umunyacameroon Joseph Omog wari wayijemo muri Nyakanga umwaka ushize.

Abafana b’iyi kipe bakaba bari batangiye kwibaza kuri Masudi, ubwo kuri uyu wa mbere ikipe ya Simba SC yasezererwaga muri Mapinduzi Cup itsinzwe n’ikipe ya URA yo mu gihugu cya Uganda, ikinamo Bokota Labama.

Simba SC yatsinzwe igitego 1-0, nyuma y’uko yari yatsinzwe mu mpera z’icyumweru gishize n’ikipe ya AZAM FC igitego 1-0, ihita iva mu irushanwa.

Umwaka ushize w’imikino, Simba SC yageze ku mukino wa nyuma, aho yasezereye Yanga Africans muri 1/2, ariko iza gutsindwa na AZAM FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Himid Mao.

Simba ishobora gukurikiza Massoudi umutoza yari yungirije Joseph Omog na we wirukanyweSimba ishobora gukurikiza Massoudi umutoza yari yungirije Joseph Omog na we wirukanywe

Massoud Irambona yari yabashije gutsinda umukino wa mbere muri shampiyona yatoje, ubu ikipe ya Simba SC ikaba iri no ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona inganya amanota na AZAM FC.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. seba

    Kuya 17-01-2018 saa 12:37'

    uyu mu Reyo arajyahe ndibuka abareyo bamuterura erega isi igukunda igikora ibyishaka

  2. fenty

    Kuya 17-01-2018 saa 12:36'

    masudi naze muri apr fc ubundi bibe ibindi bindi abakinnyi bo barahari ikibazo numutoza ubwo rero aje byaba ari sawa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru