RUHAGOYACU.com

Masudi Djuma yahize kuzana impinduka byihuse muri Simba SC

Bamwe mu bakinnyi bari barigize indakoreka muri Simba SC bagiye gucishwa bugufi, ab’ikinyabupfura gike na bo ngo bararye bari menge nyuma y’aho Irambona Masudi Djuma ahawe akazi nk’umutoza mukuru by’agateganyo.

Izo ni zimwe mu mpinduka eshatu zihuta Masudi Djuma ashaka kuzana muri Simba SC nyuma y’aho afatiye iyo kipe nk’umutoza mukuru w’agateganyo kuva mu mpera z’icyumweru gishize ubwo uwari Umutoza, Joseph Omog yirukanwaga.

Masudi Djuma agiye kuba umutoza wa Simba SC nyuma yo kwirukanwa kw'uwo yari yungirije nk'uko byagenze akabona muri Rayon SportsMasudi Djuma agiye kuba umutoza wa Simba SC nyuma yo kwirukanwa kw’uwo yari yungirije nk’uko byagenze akabona muri Rayon Sports

Nk’uko Mwanaspoti ibitangaza, Masudi Djuma asanga hari ibintu bitatu byihuta agomba guhindura muri iyo kipe kugirango umusaruro urusheho kuba mwiza.

Masudi yagize ati “Ndifuza ko umuntu wese ufite ku mutima Simba Sports Club, yakwitega impinduka zizatuma ikipe yacu itera imbere kurutaho.”

Ku isonga, Masudi ngo agomba kubanza gucisha bugufi bamwe mu bakinnyi bari barigize indakoreka, kuko ngo mu ikipe ye birakwiye ko abakinnyi bose baba bareshya n’ubwo baba badahuje amasezerano, ariko bose baba bahujwe n’akazi.

Impinduka ya kabiri ngo ni ukugarura ikinyabupfura (Discipline) mu ikipe kuko byari bimaze kugaragara ko benshi mu bakinnyi bari barataye umurongo w’imyitwarire ikwiye kuba ibaranga, ari na yo yajya ibafasha kubona umusaruro mwiza kuruta uwo ikipe ibona.

Masudi Djuma ngo bamwe mu bakinnyi bari barataye inderoMasudi Djuma ngo bamwe mu bakinnyi bari barataye indero

Icya gatatu Masudi agomba guhita akora muri Simba SC ngo ni uguhindura uburyo Umutoza Joseph Omog yakinishaga ikipe ye, akagerageza guha abakinnyi benshi amahirwe yo gukina.

Masudi Djuma ashobora kugirwa umutoza mukuru wa Simba SC bidatinze, ndetse amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe burimo gushaka umutoza wo gufatanya na Masudi, uwo akaba agomba kuba ari umwe mu bahoze bayikinira, aho uhabwa amahirwe kurusha abandi ari Selemani Matola.

Masudi Djuma na Haruna Niyonzima muri Simba SCMasudi Djuma na Haruna Niyonzima muri Simba SC

Masudi Djuma yasimbuye Umunya Cameroun Joseph OmogMasudi Djuma yasimbuye Umunya Cameroun Joseph Omog

Masudi Djuma hamwe n'Umutoza yahoze yungirije muri Simba SCMasudi Djuma hamwe n’Umutoza yahoze yungirije muri Simba SC

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru