RUHAGOYACU.com

Mavugo afashije Simba gusezerera AZAM, yongera amahirwe yo kugaruka ku ruhando nyafurika nyuma y’imyaka 6

Umurundi Laudit Mavugo afashije ikipe ya Simba Sports Club gusezerera AZAM FC mu gikombe cy’igihugu iyitsinze igitego 1-0, iniyongerera amahirwe yo kuzahagararira Tanzania mu marushanwa nyafurika umwaka utaha, nyuma y’imyaka 6 itabigeraho.

Igitego cya Simba cyatsinzwe ku munota wa 3 w’igice cya 2, n’umusore witwa Ibrahim Mo, ku mupira mwiza wari uhinduwe na Laudit Mavugo ku ruhande rw’i buryo.

"Ibuye ryanzwe n’abubatsi ni ryo ryaje gukomeza imfuruka." Umurundi Mavugo Laudit yavuye mu Rwanda amakipe menshi asa nkaho amaze kumurambirwa, agenda amuhererekanya bigaragara ko nta mwanya agifite muri ruhago ya hano mu Rwanda.

Uyu musore wagize ubuzima bugoye i Nyamirambo, bikamuviramo kwisubirira i Bujumbura, yaje kuhitwara neza ahava ajya Dar Es Salaam, aho kuri ubu abica bigacika muri Wekundu wa Msimbazi.

Uyu mukino wabereye kuri Uwanja wa Taifa yari yangiritse cyane kubera invura, ikipe ya Simba SC yarushije AZAM FC kubona amahirwe menshi yavamo ibitego, ariko abakinnyi nka Shiza Kichuya na Mohamed Ibrahim bagenda bayapfusha ubusa.

AZAM FC yakinaga neza mu kibuga hagati, ariko Himid Mao nabagenzi be bakinaga hagati, kugeza umupira kuri John Bocco birabagora.

Simba izahura ku mukino wa nyuma n’ikipe izatsinda hagati ya Yanga Africans na Mbao FC, umukino wabo ukaba uraba kuri iki cyumweru kuri CCM Kirumba i Mwanza.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru