RUHAGOYACU.com

Mbere yo kuza i Kigali, Uganda Cranes yagereye KCCA mu gatebo kamwe n’Amavubi

Ikipe y’igihugu ya Uganda yatsinze KCCA ibitego 3-0 mu mukino wa nyuma wa gicuti wari ugamije kuyifasha kumenyera ikibuga gisa n’icyo izakirirwaho n’Amavubi mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2018.

Uyu mukino wakiniwe kuri Lugogo stadium wasaga n’utahawe agaciro gakomeye ugendeye ku bakinnyi babanje mu kibuga n’abari basanzwe babanzamo, ariko icyo wari ugamije si ugutsinda KCCA ibitego byinshi, ahubwo kwari ukumenyera ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano.

Erisa Ssekisambu ahanganye na Dennis Rukundo wa KCCA wifuzwa na APR FCErisa Ssekisambu ahanganye na Dennis Rukundo wa KCCA wifuzwa na APR FC

Kawowo Sports dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mukino wakinwe ahanini n’abakinnyi basanzwe ari abasimbura, dore ko Ismail Watenga, Nico Wadada, Milton Karisa na Muzamiru Mutyaba bo batigeze bagera no mu kibuga, mu gihe abandi nka Derick Nsibambi n’abandi bamwe babanjemo mu mukino Uganda Cranes yatsinzemo Amavubi ibitego 3-0 bo bagiyemo basimbuye.

Icyakora n’ubwo intego itari umurundo w’ibitego, ntibyabujije Erisa Ssekisambu gufungura amazamu ya KCCA mu gice cya mbere, ndetse kirinda kirangira ari igitego 1-0 mu mukino wanitabiriwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA) Moses Magogo.

Uganda Cranes izaza i Kigali ifite impamba y'ibitego 3Uganda Cranes izaza i Kigali ifite impamba y’ibitego 3

Ibindi bitego byaje kuboneka mu gice cya kabiri bitsinzwe na Nelson Senkatuka ndetse na Martin Kizza, biba ibitego 3-0, ariko nyamara byajyaga kuba bine iyo umusifuzi Ali Kaddu aza gutanga penaliti ubwo umunyezamu Jamal Maliyamungu wa KCCA yategeraga Martin Kiizza mu rubuga rw’amahina.

Uyu mukinnyi na wo Dennis Rukundo wa KCCA wifuzwa cyane na APR FC yigaragaje cyane, aho yari yazonze ba rutahizamu ba Uganda Cranes nka Martin Kiizza, Paul Mucureezi n’abo bafatanyaga.

Amavubi azinjira mu kibuga afite umwenda w'ibitego bitatu kandi isabwa n'intsinziAmavubi azinjira mu kibuga afite umwenda w’ibitego bitatu kandi isabwa n’intsinzi

Uganda Cranes yakinnye umukino wa gicuti na KCCA mu gihe yitegura kuza i Kigali mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma ryo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo.

Uwo mukino Amavubi azakiramo Uganda Cranes uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa Gatandatu tariki ya 19 Kanama 2017 guhera saa cyenda n’igice.

Abakinnyi babanjemo:

KCCA: Jamal Maliyamungu (G.K), Dennis Rukundo, Mustapha Kizza, Filbert Obenchan, Lawrence Bukenya (Hamdan Nsubuga), Abdallah Muhammed (Ronald Kikonyongo), Allan Oryek, Abraham Wamani, Abram Ndugwa (Noel Nasasira), Lincon Mukisa, Ibrahim Kasule, Bernard Wamusi
Abasimbura batakinnye: Charles Lukwago (G,K), Bosco Kyakuwa, Patrick Sserunjogi

Uganda Cranes: Benjamin Ochan (G.K), Deus Bukenya, John Adriko (Isaac Muleme), Paul Musamali, Timothy Awany, Bernard Muwanga, Simon Sserunkuma (45’ Martin Kiiza), Tom Masiko (45’ Hassan Wasswa Mawanda), Paul Mucureezi, Erisa Ssekisambu (70’ Derrick Nsibambi), Shafiq Kagimu (45’ Moses Waiswa)

Abasimbura batakinnye: Ismael Watenga (G.K), Saidi Keni (G.K), Muzamiru Mutyaba, Nico Wakiro Wadada, Milton Karisa

Antoine Hey mu ihurizo rikomeye kuko mu masezerano ye harimo kujyana Amavubi muri CHANAntoine Hey mu ihurizo rikomeye kuko mu masezerano ye harimo kujyana Amavubi muri CHAN

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ndagijimana innocent

    Kuya 21-08-2017 saa 01:54'

    Hhhh

  2. mgm

    Kuya 17-08-2017 saa 15:50'

    ngo umutoza Hey(Hai et non Hei) ngo afite ikibazo mu masezerano harimo kujya muri Chan! Ibyo ntacyo bivuze azatsindwa kandi ahembwe!!!!!

  3. ROBERT

    Kuya 17-08-2017 saa 14:29'

    BAZADUNSINDA IBITEGO ,3, KUBUSA AMAVUBU NAYA BIBIRI NAKANA 2014

  4. Aaaaaa

    Kuya 17-08-2017 saa 07:01'

    ayibabaweeeee noneho amavubi azarya 4!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru