RUHAGOYACU.com

Mbuyu Twite ashobora kwerekeza muri Simba SC yagambaniye

Uwahoze ari myugariro w’ikipe ya APR FC, Mbuyu Twite wanankiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda ku mazina ya Eric Gasana, ashobora kwerekeza mu ikipe ya Simba SC yamwifuje kera.

Uyu mugabo wakiniraga ikipe ya Yanga SC kuva mu 2012 yamaze kubwirwa ko nta mwanya agifite muri Yanga SC ku buryo agomba gushaka indi kipe akinira.

Mbuyu Twite waje muri APR FC avuye muri Saint Eoi Lupopo, yagiye muri Yanga SC mu 2012 kuri gapapu bateye ikipe ya Simba SC.

Icyo gihe ikinyamakuru Mwanaspoti.co.tz cyatangaje ko Mbuyu yari mu bakinnyi bashya bendaga kwerekanwa n’ikipe ya Simba SC ndetse ngo abafana bari bamutegereje i Dar es salaam aho yagombaga guhabwa numero 4 ariko ngo biza kurangira agiye muri mukeba wabo Yanga.

Simba SC nyuma yo kumvikana na Mbuyu ngo yahise imuha amadolari 30.000(18 000 000frw) yo kumugura aho abayobozi ba Simba SC bari biyiziye i Kigali kurangizanya n’uyu mugabo ukomoka i Congo.

Ibi ariko ngo nyuma y’uko ikipe ya Yanga ibimenyeye nkuko Mwanaspoti yakomeje ibitangaza ngo yahise inyura inyuma biciye m’umwe mu bayobozi bayo Abdallaa Binkle, maze ibwira Mbuyu gusubiza amafaranga Simba SC ko izamuha arenzeho aho bivugwa ko yamuhaye amadolari 50.000 (30.000.000 frw).

Mbuyu ngo ntiyajuyaje yahise ahamagara abyobozi ba Simba SC ababwira ko atakije mu ikipe ya Wekundu wa Msimbazi nk’uko bayita iyo ngo kuko agiye kwisubirira iwabo muri Congo mu ikipe yaje aturukamo ya Saint Eloi Lupopo bityo ababwira kohereza umuntu gufata amadolari yabo.

Kugeza ubu Mbuyu Twite nta mwanya agifite muri Yanga SC ifite abanyamahanga umunani, ariko no kujya muri Simba SC birasaba ko irekura undi munyamahanga dore ko ifite barindwi.

Aganira n’ikinyamakuru Championi, Mbuyu Twite akaba yaratangaje ko yiteguye kujya muri Simba SC nibiramuka bikunze.

Hamwe na Yanga SC, Mbuyu Twite yatwaye tshampiyona ya Tanzania inshuro eshatu, Igikombe cy’igihugu 1 na Community Shield inshuro eshatu.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru