RUHAGOYACU.com

Mbuyu Twite yasezewe na Yanga SC, ahabwa umwenda usinyweho n’abakinnyi bose b’iyi kipe barangajwe imbere na Haruna Niyonzima

Uwahoze ari myugariro w’ikipe ya APR FC, Mbuyu Twite wanankiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda ku mazina ya Eric Gasana, yamaze gutandukana ku mugaragara n’ikipe ya Yanga SC yakiniraga.

Uyu mugabo wakiniraga ikipe ya Yanga SC kuva mu 2012, mu minsi ishize nibwo yabwiwe ko nta mwanya agifite muri Yanga SC ku buryo agomba gushaka indi kipe akinira.

Mbuyu Twite wasoje amasezerano muri iyi kipe, ariko ntiyahabwa andi, yasezewe muri iyi kipe, aho Team Manger wayo, Hafidh Saleh yamushyikirije ifoto ye akinira Yanga SC ndetse n’umwenda usinyweho n’abakinnyi bose b’iyi kipe, barangajwe imbere na kapiteni w’iyi kipe, akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima n’abatoza.

Hafidh Saleh ashyikiriza Mbuyu ifoto ye n'umwenda usinyweho n'abakinnyi n'abatoza ba Yanga SCHafidh Saleh ashyikiriza Mbuyu ifoto ye n’umwenda usinyweho n’abakinnyi n’abatoza ba Yanga SC

Mbuyu Twite waje muri APR FC avuye muri Saint Eoi Lupopo, yagiye muri Yanga SC mu 2012 kuri gapapu bateye ikipe ya Simba SC.

Hamwe na Yanga SC, Mbuyu Twite yatwaye shampiyona ya Tanzania inshuro eshatu, Igikombe cy’igihugu 1 na Community Shield inshuro eshatu.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. alexis nshimiyimana

    Kuya 26-01-2017 saa 11:04'

    ubuse mbuyu agiye kwerekeza he?

  2. Musesenguzi

    Kuya 27-12-2016 saa 17:26'

    Naze mu Rwanda azabona ikipe!!
    Azajye muri AS Kigali niho nabonye nagura abameze nkawe!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru