RUHAGOYACU.com

Meddie Kagere mu bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Kenya

Abakinnyi batanu barangajwe imbere na rutahizamu w’umunyarwanda; Meddie Kagere nibo bahataniye kuvamo uzegukana igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona ya Kenya mu mwaka w’imikino 2017.

Mu byiciro 12 bitandukanye byatangajwe kuri uyu wa Kane n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (KPL), buri kimwe kigizwe n’abantu batanu, aho batowe n’abatoza n’abakapiteni b’amakipe 18 yose yakinnye shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya mu mwaka ushize.

Aba bazongera guhura mu gitondo cy’umunsi uzatangwaho ibihembo, maze bahitemo urutonde rwa nyuma ruzavamo abahabwa ibihembo muri buri cyiciro, umuhango uzaba Kuwa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2018.

Meddie Kagere wari watowe nk’umukinnyi w’umwaka n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru muri Kenya (SJAK) azaba ahatana mu byiciro bibiri bitandukanye; umukinnyi w’umwaka na rutahizamu w’umwaka, icyiciro kirimo kandi n’undi munyarwanda; Jacques Tuyisenge.

Meddie Kagere watowe nk'umukinnyi w'umwaka n'abanyamakuru ashobora kwisubiza igihembo nk'iki kizatangwa na KPLMeddie Kagere watowe nk’umukinnyi w’umwaka n’abanyamakuru ashobora kwisubiza igihembo nk’iki kizatangwa na KPL
Meddie Kagere na Jacques Tuyisenge bari kandi mu bahatanira igihembo cya rutahizamu w'umwaka muri KenyaMeddie Kagere na Jacques Tuyisenge bari kandi mu bahatanira igihembo cya rutahizamu w’umwaka muri Kenya

Abatoranyijwe muri buri cyiciro:

Umukinnyi w’umwaka (MVP)

  • 1. Lawrence Juma-Nzoia Sugar FC ubu akinira Gor Mahia FC
  • 2. Meddie Kagere-Gor Mahia FC
  • 3. Michael Madoya-Zoo Kericho FC
  • 4. Patrick Matasi-Posta Rangers
  • 5. John Oyemba-Kariobangi Sharks

Myugariro w’umwaka

  • 1. Jockins Atudo-Posta Rangers
  • 2. Musa Mohammed-Gor Mahia ubu akinira FK Tirana
  • 3. Nicholas Mejja-Nakumatt FC
  • 4. Charles Momanyi-KK Homeboyz ubu akinira Gor Mahia FC
  • 5. George Owino-Mathare United FC

Umukinnyi wagize Fairplay kuri bagenzi be mu mwaka ushize

  • 1. Michael Madoya-Zoo Kericho FC
  • 2. Meddie Kagere-Gor Mahia FC
  • 3. John Mwita-Chemelil Sugar FC
  • 4. George Blakberry Odhiambo -Gor Mahia FC
  • 5. John Njoroge-Nakumatt FC

Umutoza w’umwaka

  • 1. William Muluya-Kariobangi Sharks
  • 2. Mike Moruri-KK Homeboyz
  • 3. Bernard Mwalala-Nzoia Sugar FC
  • 4. Sammy Pamzo Omollo-Posta Rangers
  • 5. Ssimbwa Sam-Sofapaka FC

Umunyezamu w’umwaka

  • 1. David Juma-KK Homeboyz
  • 2. Kigonya Mathias-Sofapaka
  • 3. Patrick Matasi-Posta Rangers
  • 4. Levis Opiyo-Mathare United
  • 5. John Oyemba-Kariobangi Sharks

Umukinnyi wo hagati w’umwaka

1. Lawrence Juma-KK Homeboyz ubu akinira Gor Mahia FC Mahia
2. Ochieng Hum Mieno-Tusker FC ubu akinira Gor Mahia FC
3. Michael Madoya-Zoo Kericho FC
4. Ezekiel Okare-Sofapaka
5. Daniel Wawer-Ulinzi Stars

Umukinnyi mushya wigaragaje mu mwaka ushize

  • 1. Lawrence Juma-KK Homeboyz ubu akinira Gor Mahia FC
  • 2. Kasumba umaru-Sofapaka
  • 3. Nicholas Kipkirui-Zoo Kericho FC
  • 4. Sven Yidah-Kariobangi Sharks
  • 5. Michael Madoya-Zoo Kericho FC

Team Manager w’umwaka

  • 1. Kadenge Evans-Zoo Kericho FC
  • 2. Jolowi Obondo-Gor Mahia FC
  • 3. Vincent Okello-Mathare United
  • 4. Christopher Ouma-Ulinzi Stars
  • 5. Willis Waliaula-Sofapaka

Rutahizamu w’umwaka

  • 1. Masoud Juma-Kariobangi Sharks ubu yerekeje muri Cape Town City (South Africa)
  • 2. Meddie Kagere-Gor Mahia FC
  • 3. Jacques Tuysisene-Gor Mahia FC
  • 4. Stephen Waruru-Ulinzi Stars ubu ari muri Sofapaka
  • 5. Aswani KephaKepha-Nakumatt FC ubu akinira Sofapaka


Ikipe yagize Fair play

  • 1. Sofapaka FC
  • 2. Nzoia Sugar FC
  • 3. Western Stima
  • 4. KK Homeboyz
  • 5. AFC Leopards
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru