RUHAGOYACU.com

Meddie Kagere wagizwe umukinnyi mwiza muri Kenya afite intimba yo kudakinira Amavubi

Rutahizamu w’ikipe ya Gor Mahia Meddie Kagere ni we wahize abandi bakinnyi bakina muri shampiyona ya Kenya atorwa nk’umukinnyi w’umwaka wa 2017 muri iki gihugu , igihembo gisanzwe gitangwa n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino muri Kenya, SJAK Awards.

Kagere akaba yatowe atsinze Masudi Juma rutahizamu wa Sharks ndetse na Jaqcues Tuyisenge basanzwe bakinana muri Gor Mahia ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi. Meddie akaba yahawe Televiziyo nini ya Flat Screen puce 55, itike y’indege yatanzwe na Skyward Express , decoder ya DSTV hamwe n’izindi mpano yahawe na Kenya Wine Agency Limited (KWAL).

Meddie akomeje kwitwara neza muri KenyaMeddie akomeje kwitwara neza muri Kenya

Nyuma yo kwegukana iki gihembo, Kagere Meddie yavuze ko nubwo abo bari bahanganye batoroshye, gusa ngo hari ibintu byerekenaga ko ashobora gutsinda
Yagize ati:“ Ni abakinnyi beza ariko iyo urebye nge nabarushije ikinyabupfura kandi na byo barabireba”.

“Narangije shampiyona nta karita y’umuhondo mbonye kandi banareba icyo wakoze kigafasha ikipe kubona intsinzi cyane cyane ko ari nange watsinze ibitego byahaye igikombe ikipe ku mikino ya Tusker na Ulinzi”.

Kagere Meddie wakiniye amakipe nka KF Tirana yo muri Albania, Mukura Vs na Police FC na Rayon Sports zo mu Rwanda, hamwe na Union Sportif de Zarzis yo muri Tuniziya, yavuze ko kwegukana iki gihembo biba bimwongerera agaciro ku isoko ryo hanze gusa ko amakipe amushaka bizasaba gutegereza mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka utaha ngo amasezerano ye asozwe, kubera ko bigoye ko Gor Mahia yamurekura.

Uyu rutahizamu ariko nubwo akomeje kuririmbwa muri Kenya, ngo akomeje guterwa intimba no kuba adahamagarwa nk’abandi mu ikipe y’igihugu Amavubi, kandi akiyifite ku mutima kugeza magingo aya.

Yagize ati: “Ku mukinnyi wese birababaza iyo abandi bajya mu makipe y’igihugu bagakina wowe ukaguma muri Club kandi uziko ufite ubushobozi unabizi ko hari igihugu ukunda wakiniye. Birababaza ariko bibaho icyangombwa ni uko aho ufite amasezerano ubikora neza.

Birambabaza pe gusa igihe nkifite ingufu zo gukina mu ikipe y’igihugu kandi ntibampamagare birambabaza cyane ariko nirinda kubijyamo cyane kuko byanatuma ntanakina hano”.

Meddie Kagere aterwa agahinda no kuba atagihamagarwa mu ikipe y'igihuguMeddie Kagere aterwa agahinda no kuba atagihamagarwa mu ikipe y’igihugu

Meddie Kagere ni umwe mu bakinnyi bahagaritswe guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ubwo gahunda y’abanyamahanga yatangiraga mu Rwanda, gusa kuva ubwo akaba yarahise yaka ubwenegihugu nanub agitegereje, cyane ko amategeko y’u Rwanda abimwemerera nk’umuntu washakanye n’umunyarwanda kandi akamara imyaka irenze itanu mu gihugu.

Uretse Meddie Kagere, Sam Ssimbwa wahoze atoza Police yo mu Rwanda na we yegukanye igihembo cy’umutoza w’umwaka.

Uko ibihembo byatanzwe

  • Umukinnyi w’umwaka – Meddie Kagere (Gor Mahia)
  • Uwatsinze ibitego byinshi – Masud Juma (Kariobangi Sharks)
  • Umunyezamu w’umwaka – John Oyemba (Kariobangi Sharks)
  • Myugariro w’umwaka – Musa Mohammed (Gor Mahia)
  • Umukinnyi wo hagati w’umwaka – George ‘Blackberry’ Odhiambo (Gor Mahia)
  • Umukinnyi mushya ukiri muto – Nicholas Kipkirui (Zoo Kericho)
  • Umutoza w’umwaka – Sam Ssimbwa (Sofapaka)
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. fofo

    Kuya 27-12-2017 saa 17:28'

    football yacu yabaye heartball niyo mpamvu imitima izamuka umupira ugapfa mu maguru!

    abazakinisha imitima ni aba de gaule! njye aba ba Kagere ndabakunda cyane kd nabo bakunda igihugu cyane kurusha les cardiaque que degaule a prononce dans les Media!$$
    Bravo copatriote Meddie

  2. knc

    Kuya 27-12-2017 saa 12:34'

    Ihangane muhungu wacu !Degaule aracyashaka uburyo yaca agahigo ko kugera kumwanya w’ 145 kurutonde rwa FIFA ! abeshya ngo ni ukuzamura abana b’ Abanyarwanda!

  3. habyarimana

    Kuya 19-12-2017 saa 13:16'

    musore kuraje abanyarwanda turagushyigikiye kandi turagukunda naho kuricyikibazo cyukudahamagarwa mumavubi natwe babenegihugu twarumiwe turatuza kuko ubuzukwagira agwaneza


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru