RUHAGOYACU.com

Micho nta gihuye n’Amavubi nyuma yo kwemeza ko atandukanye na Uganda

Umutoza w’umunya Serbia Milutin Sredojevic Micho amaze kwemeza ko yatandkanye bidasubirwaho n’ikipe y’igihugu ya Uganda kubera ktamwishyura imisoro nyuma y’imyaka 3 ayitoza.

Uyu mutoza wagize ibihe byiza mu gihugu cya Uganda kuva yatandukana n’ikipe y’u Rwanda muri 2014, yatangaje ko arambiwe kubaho adahembwa kandi yitwara neza muri Uganda, ahitamo kuzinga utwe asezera ku Bagande.

" Amasezerano yanjye na Uganda nayasheshe, kuko ndambiwe gukora abantu batubaha ibyo twunvikanye." Milutin Micho aganira n’itangazamakuru muri iki gitondo.

"Uganda ifite umutima wihariye mu mutima wanjye ntabwo ishobora kuvamo. Ngiye kwicara ntekereze ahazaza hanjye, kuko ubu meze nk’umugabo utandukanye n’umukunzi we w’igihe kirekire."

JPEG - 541.9 kb
Micho azinze imitwaro asezera ku Bagande

Micho yafashije Uganda kujya mu gikombe cy’Africa muri uyu mwaka, nyuma y’imyaka 39 batabasha kukitabira, anafasha kandi ikipe ya Uganda kwitabira imikino ya CHAN ndetse anatwara CECAFA iheruka muri 2015 atsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma.

" Mfite amatariki 2 adashobora kuzanva mu mutwe. Tariki ya 4 Nzeli 2019 (Ubwo Uganda yabonaga tike yo gukina igikombe cy’Africa) na tariki ya 17 Mutarama 2017 (Ubwo Uganda yakinaga umukino wa mbere muri Gabon). Ni amatariki yihariye ku Misambi ya Uganda no ku gihugu muri rusange." Milutin Micho watozaga Uganda.

Ibinyamakuru byinshi byo muri Uganda na Africa y’Epfo bitangaza ko uyu mutoza ashobora kwerekeza muri shampiyona ya Africa y’Epfo gutoza ikipe y’ubukombe ya Orlando Pirates muri kiriya gihugu.

JPEG - 54.9 kb
Uyu mutoza asize abagande mu gahinda dore ko umwaka ushize yari yabafashije kwitabira igikombe cy’Africa nyuma y’imyaka 39 batagikozamo ibirenge

Umuyobozi wungirije wa FUFA Mugisha Justus aherutse gutangaza ko Micho batagifite ubushobozi bwo kumuhemba, ari yo mpanvu agiye kwigendera.

Uganda ifite umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Africa cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu n’ikipe y’u Rwanda tariki ya 12 Kanama uyu mwaka.

Uyu mutoza wahoze atoza Amavubi mbere yo kujya muri Uganda akaba yaragiye atsinda ikipe y’u Rwanda mu nshuro zose bahuye kuva agiye i Kampala.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Oliver

    Kuya 29-07-2017 saa 12:34'

    Ese kugenda kwe ahari hari icyo bizadufasha?Ka tubitege amaso!Gusa ntibiturangaze nicyo nakwisabira.

  2. jalas

    Kuya 29-07-2017 saa 10:48'

    ngo tariki ya 4 nzeri 2019 hhhhhhh!!!! mukosore


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru