RUHAGOYACU.com

Ishyamba si ryeru muri Uganda Cranes, Micho aregura mbere yo guhura n’Amavubi yahozemo

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda ’Cranes’, Milutin Sredovic ’Micho’ yaciye amarenga yo gusohoka mu Misambi mbere yo guhura n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ mu ijonjora rya gatatu ryo gushaka itike ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Rwanda 0-0 Tanzania. Amavubi azahura na Uganda mu cyiciro gikurikira.

Nyuma yo guhesha Uganda gukomeza mu kindi cyiciro ubwo banyagiraga Sudani y’Epfo ibitego 5-1, bagakomeza, aho bazahura n’u Rwanda mu ijonjora rya gatatu, Micho yagize ati:" Muri iki gihugu hari uburyo budakwiye bagiye bamfatamo. Mu masaha 48 cyangwa atageze, ndaza guhamagaza ikiganiro n’abanyamakuru, nshimire buri wese kandi nsobanure buri kimwe. Nyuma yaho, nta kindi nzongera kubivugaho."

Uganda izahura n'Amavubi nyuma yo gusezerera Sudani y'EpfoUganda izahura n’Amavubi nyuma yo gusezerera Sudani y’Epfo

Uyu mutoza akaba agiye kwegura mu gihe amakuru atandukanye ava mu gihugu cya Uganda, avuga ko atigeze ahembwa umushahara we mu mezi atandatu ashize mu gihe kandi binavugwa ko hari ikipe yo muri Libya imwifuza ndetse imuha amafaranga menshi, hakiyongeraho ikipe ya Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo, iyi yanatoje mu 2006.

Binavugwa ko kandi Micho yamaze no kohereza abana be mu gihugu cya Ethiopia, aho umugore we asanzwe aba.

Ubwo yari abibajijweho hagati muri iki cyumweru, Micho yagize ati:" Nyuma y’umukino wo kuwa Gatandatu [Uyu munsi], Imana ni yo yonyine ibizi."

Micho ashimira Paul Mucureezi watsinze ibitego 4 muri 5-1 batsinze Sudani y'EpfoMicho ashimira Paul Mucureezi watsinze ibitego 4 muri 5-1 batsinze Sudani y’Epfo

Si ku nshuro ya mbere Micho agongana n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA) ku mafaranga atahawe kuko na nyuma y’igikombe cya Afurika cya 2017 bakinnye, uyu mutoza yavuze ko atahawe ibyo yagombwaga n’ubuyobozi buyobowe na Moses Magogo.

Milutin Sredovic ’Micho’ yahawe gutoza ikipe y’igihugu ya Uganda muri Gicurasi 2013, asimbura Bobby Williamson ukomoka muri Ecquose, hari nyuma y’igihe gito uyu munya-Serbia yirukanwe mu Amavubi y’u Rwanda, abafasha kujya muri CHAN 2016 i Kigali no kujya muri CAN 2017 i Libreville nyuma y’imyaka 38 byarabananiye.

Amakipe Micho yatojeAmakipe Micho yatoje

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru