RUHAGOYACU.com

Micho yagiye bucece asiga Abagande mu gihirahiro

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda ’Cranes’; Milutin Sredojević (Micho) yamaze gufata indege imuvana mu gihugu cya Uganda, aho kugeza ubu nta we uzi aho yerekeje nyuma yo kuvuga ko ashobora gusezera ku kazi ko gutoza ikipe y’umupira w’amaguru y’Abagande.

Ubwo Uganda Cranes bari bamaze gusezerera Sudani y’Epfo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, Micho yatangaje amagambo atandukanye, agaragaza ko ashobora kureka gutoza Uganda.

N’ubwo ateruye ngo avuge ko yeguye kuri uyu mwanya, akavuga ko hari icyo azatangaza mu masaha 48 yari bukurikireho, ibi si ko byagenze kuko aya masaha yarangiye kuri uyu wa Mbere, nta kiganiro n’abanyamakuru akoze, cyangwa se ngo avuge icyo yari yasezeranyije Abagande.

Abinyujijwe kuri Twitter ye, Micho yirinze kugira byinshi atangaza ku cyamuteye kudakoresha ikiganiro n’abanyamakuru, gusa avuga ko bijyanye n’ibyifuzo bya muntu ndetse n’ikibazo gihari hari uburyo kiri gukemuka.

Micho ntiyakoze ikiganiro n'abanyamakuru nk'uko yari yabivuzeMicho ntiyakoze ikiganiro n’abanyamakuru nk’uko yari yabivuze

Amakuru ava mu gihugu cya Uganda, avuga Micho yaraye ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe saa 21:00, aherekejwe n’umushoferi we, akahamara amasaha atatu , aho yabonanye n’abayobozi batandukanye kuri iki kibuga cy’indege ku bijyanye n’urugendo rwe.

Bivugwa ko kandi mbere y’uko uyu mugabo ava muri Uganda, yabonanye n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda, aba barimo perezida Moses Magogo, Visi perezida Justus Mugisha na CEO, Edgar Watson, uyu wanaganiriye na Ivic Stankovic, ushakira amakipe Micho.

Mu masaha ya kare kuri uyu wa Mbere, Micho akaba yarasuye abana bo muri Sanyu Babies Home i Kampala, abaha ibikoresho bitandukanye.

Magingo aya, uyu mutoza uhembwa ibihumbi 10 by’idolari ($ 10,000) aherereye mu gihugu cya Ethiopia, mu murwa mukuru Addis Ababa, aha ni ho aherutse kohereza abana be, bakahasanga umufasha we usanzwe uba muri iki gihugu.

Kugeza ubu nta we uzi niba Micho azagaruka gutoza UgandaKugeza ubu nta we uzi niba Micho azagaruka gutoza Uganda

Abagande bakaba bakomeje kuba mu gihirahiro ku hazaza ha Micho kuko kugeza ubu batazi niba koko ashobora kuba agiye kwerekeza ahandi, aho bivugwa ko yifuzwa cyane na Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo, iyi yigeze no gutoza mu 2006.

Ku bandi ariko, ngo birashoboka ko yaba yagiye gufatira ikiruhuko muri Ethiopia mbere yo kuza kwitegura umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2018 izabera mur Kenya, aho bazahura n’Amavubi y’u Rwanda yatoje kugeza mu 2013. Imikino izaba mu kwezi gutaha.

Milutin Micho yahawe gutoza ikipe y’igihugu ya Uganda muri Gicurasi 2013, asimbura Bobby Williamson ukomoka muri Ecquose, hari nyuma y’igihe gito uyu munya-Serbia yirukanwe mu Amavubi y’u Rwanda, afasha Uganda kujya muri CHAN 2016 i Kigali no kujya muri CAN 2017 i Libreville nyuma y’imyaka 38 byarabananiye.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru