RUHAGOYACU.com

Migi arahakana ko atarakira ku buryo yaza mu kibuga ku wa 6

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Gor Mahia, mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Kenya, Mugiraneza Jean Baptiste, aratangaza ko atara mera neza ku buryo yagaruka mu kibuga mu mpera z’iki cyumweru, nk’uko ubuyobozi bwa Gor Mahia bwabitangazaga.

Mugiraneza Jean Baptiste, yageze muri Gor Mahia mu mpera za 2016, amaze gutandukana na AZAM FC yo muri Tanzania, yari amazemo amezi 18 ayikinira.

Mu mukino wa mbere yakiniye iyi kipe muri shampiyona, Migi yabashije gutsinda igitego ubwo batsindaga ikipe ya Kariobangi Sharks ibitego 3-1, ku munsi wa mbere wa shampiyona.

Umukino wakurikiyeho wahuje iyi kipe ya Gor Mahia na Zoo FC, bakayitsinda igitego 1-0, ntabwo Mugiraneza yagaragaye mu kibuga, kubera invune yari yagiriye mu myitozo.

" Mugiraneza yagize ikibazo, umuganga w’ikipe avuga ko byaba byiza asibye umukino wa Western Stima, ariko ubu yatubwiye ko ameze neza, yiteguye gukina," Judith Nyangi Anyango, umunyamabanga mukuru wa Gor Mahia aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere.

JPEG - 53.5 kb
Migi yatsinze igitego mu mukino 1 rukumbi yakiniye Gor Mahia muri shampiyona

" Hari icyizere kinini ko umukino ukurikira tuzakina n’ikipe ya Kakamega Homeboyz kuri uyu wa gatandatu, Mugiraneza azaba ari mu kibuga."

Gusa ibi ibi uyu munyamabanga mukuru w’ikipe yatangaje, ntabwo Migi we ariko abibona, avuga ko ataramera neza ku buryo yajya mu kibuga.

" Ntabwo ari ukuri kabisa. Ubu Tuvugana (Ku wa kabiri mu gitondo) ndi kwa muganga, ntabwo ndamera neza ku buryo najya mu kibuga ku wa gatandatu," Mugiraneza aganira na RuhagoYacu.

" Abayobozi n’umutoza bifuzaga ko natangira imyitozo uyu munsi, ariko ndareba nkasanga ntameze neza ku buryo najya mu kibuga, uyu munsi nibamara gukora isuzuma ni bwo menya uko bimeze."

JPEG - 49.1 kb
Umunya Brazil Ze Maria, ari ku gitutu cya bamwe mu bafana ba Gor Mahia
JPEG - 79.4 kb
Migi asanzwe akinana na Mackenzie, Tuyisenge na Kagere

Iyi kipe yo muri Kenya, yatsinzwe umukino wa shampiyona yahuyemo na Western Stima ku cyumweru gishize, ibitego 2-1, akaba ari igitutu ku mutoza Ze Maria wa Gor Mahia, wifuza Migi mu kibuga, nyuma y’uko ikipe igaragaje imbaraga nke mu kibuga hagati.

" Nunvaga njye mu cyumweru gitaha ari bwo nzaba meze neza 100/100 ku buryo naza mu kibuga," Mugiraneza Jean Baptiste.

Uyu mukinnyi yakomeje abwira RuhagoYacu ko yagize ikibazo cy’umutsi wo kw’itako, ariko yitaweho neza n’abaganga, bakamukurikirana umunsi ku munsi, ku buryo yunva hari icyizere cyo gukira vuba.

" Nateye umupira nunva umutsi ubaye nk’ucitse. Banjyanye kwa muganga barankurikirana, maze ibyumweru 2 banvura neza, ariko ntabwo meze neza ku buryo nakubwira ko ndaza mu kibuga kuri uyu wa gatandatu."

Gor Mahia umwaka ushize yatakaje igikombe cya shampiyona ndetse inabura igikombe cy’igihugu, biyiviramo kudahagararira Kenya mu marushanwa nyafurika uyu mwaka.

JPEG - 79.4 kb
Migi asanzwe akinana na Mackenzie, Tuyisenge na Kagere

Umutoza Ze Maria ari ku gitutu cya bamwe bamushinja kuba adashoboye, akaba ari yo mpanvu yifuza intwaro ze zose mu kibuga, mu gihe cya vuba.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru