RUHAGOYACU.com

Migi na Jacques Tuyisenge batsindiye Gor Mahia mu mikino itegura shampiyona

Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ na Jacques Tuyisenge, abakinnyi bombi b’abanyarwanda bafashije ikipe ya Gor Mahia gutsinda Fin FC ibitego 5-0 mu mukino wa gicuti, ndetse banyeganyeza inshundura.

Kuri uyu wa Gatandatu, Gor Mahia yakinnye imikino ibiri ya gicuti, aho ikomeje kwitegura shampiyona ya Kenya izatangira mu ntangiriro z;ukwezi gutaha.

Mu mukino wa mbere bakinnye, Gor Mahia yatsinze Wazito FC ibitego 2-1, byatsinzwe na Olivier Moaloba na Anthony Mbugua mu gihe Piston Mutamba yatsinze igitego rukumbi cyabonetse ku ruhande rw’iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri.

Umukino wa kabiri, na wo wabereye kuri Camp Totoyo, maze Gor Mahia itsinda Fin FC ibitego 5-0 birimo ibitego bibiri bya Kenneth Muguna, igitego cya Jean Baptiste Mugiraneza, Jacques Tuyisenge na Timothy Otieno.

Iyi mikino yombi, akaba ari yo ya mbere Gor Mahia itsinze muri uyu mwaka, yitegura shampiyona dore ko mu mikino ine yabanje, batsinzwe na Al Hilal, Thika United, Onduparaka na Police FC.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru