RUHAGOYACU.com

Migi na Jacques Tuyisenge begukanye igikombe cya mbere muri Kenya

Igitego cyo ku munota wa 60 w’umukino cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge kuri penaliti, cyafashije ikipe ya Gor Mahia kwegukana igikombe kiruta ibindi muri Kenya, Super Cup, batsinze Tusker igitego 1-0.

Muri uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, kuri Afraha Stadium i Nakuru, wahuje Tusker yatwaye shampiyona n’igikombe cy’igihugu hamwe na Gor Mahia yabaye iya kabiri muri shampiyona.

Nyuma yo gusoza igice cya mbere banganya 0-0, ndetse nta buryo bwisnhi bwabonetse mu mukino, Gor Mahia yabonye igitego ku munota wa 60, kuri penaliti yinjijwe neza na Jacquea Tuyisenge, ni nyuma yaho Timothy Otieno yari agushijwe mu rubuga rw’amahina.

Iki gikombe akaba ari cyo cya mbere Jacques Tuyisenge wageze muri Gor Mahia muri Gashyantare umwaka ushize, ndetse na Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ wayigezemo mu Ukuboza 2016, batwaranye n’iyi kipe yaherukaga igikombe ubwo yatwaraga shampiyona ya 2015.

Gor Mahia yaherukaga shampiyona ya 2015, Tuyisenge na Migi bari batarayijyamoGor Mahia yaherukaga shampiyona ya 2015, Tuyisenge na Migi bari batarayijyamo

Uyu mukino ukaba wateguraga itangira rya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya, iyi izatangira mu mpera z’icyumweru gitaha, aho Gor Mahia ikinamo abanyarwanda batatu, izahura na Kariobangi Sharks kuwa Gatandatu utaha.

11 ba Gor Mahia: Bonface Oluoch, Karim Nizigiyimana, Haron Shakava, Joash Onyango Musa Mohamed, Ernest Wendo, Jean Mugiraneza Kenneth Muguna, Jacques Tuyisenge, Timothy Otieno na Godfrey Walusimbi.

Abasimbura: Peter Odhiambo, Wellington Ochieng, Philemon Otieno, Oliver Maloba, George Odhiambo, Innocent Wafula, Anthony Mbugua na Amos Nondi.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. PACIFIQUE

    Kuya 10-03-2017 saa 09:08'

    yego basore mukomereze aho babone ko abana birwanda dushoboye munahesha ishema igihugu.

  2. maniragena vianney

    Kuya 5-03-2017 saa 11:50'

    OK mwabikoze ariko muzagurire gicumbi niyo ibahaye igikombe ariko gicumbi ntamuhwe ibafitiye izabatsinda Tu ikomeje kwandagaza amakipe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru