RUHAGOYACU.com

Migi yagarutse Azam FC itsinda Ruvu Shooting 3-1

Ikipe ya Azam FC yaraye itsinze Ruvu Shooting ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wahuje amakipe yombi kuri Azam Complex kuri uyu wa Kabiri, Chamazi.

Uyu mukino ukaba wagaragayemo Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ utaragaraye mu mikino ibiri iheruka ya shampiyona yashoje imikino ibanza.

Migi yinjiye mu kibuga asimbura Abdullah Khamis, ku munota wa 60 w’umukino. Uyu, akaba ari umwe mu bakinnyi benshi bari kugeragezwa mu ikipe ya Azam FC.

Abakinnyi bageragejwe barimo; Mandeng Eric Kot (Coton Sport de Garoua, Cameroon), Nabil Ibrahim Kone (Asec Mimosa, Ivory Coast), Stephane Kingue (Coton Sport Garoua, Cameroon) na Abdallah Khamis.

Abandi ni: Yaya Joel (Coton Sport Garoua, Cameroon), Samuel Afful (Hasaacas Sekondi, Ghana), Bernard Ofori (Medeama, Ghana), Konan Oussou (Tala’ea El-Gaish SC, Egypt) na Jean Karekezi.

Azam FC ikaba yarasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 25.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru