RUHAGOYACU.com

Migi yasobanuye impanvu yari amaze iminsi atitwara neza muri Gor Mahia

Umukinnyi w’umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste nyuma yo kutagira intangiriro nziza muri shampiyona y’igihugu cya Kenya, kuri ubu ari mu bakinnyi bahagaze neza muri iyi kipe, uri no gufasha iyi kipe kwitwara neza.

Uyu musore bamwe bari batangiye kuvuga ko ahombeye ikipe ya Gor Mahia nyuma yo kuyerekezamo mu kwa mbere uyu mwaka avuye muri AZAM FC yo muri Tanzania.

Mu kiganiro Mugiraneza yagiranye n’ikinyamakuru Soka25East yavuze ko kudatangira neza muri shampiyona y’igihugu cya Kenya, ahanini byaterwaga n’umwanya yakinishwagaho atari amenyereye, bigatuma atitwara neza nk’uko byari bisanzwe.

" Ntabwo nigeze nanirwa gukina, ahubwo byatewe n’umwanya mubi nakinishwagaho n’umutoza Ze Maria." Miggy aganira na Soka25East.

"Ubuzima bwanjye bwose nkina nk’umukinnyi wo hagati mu kibuga, ariko umutoza Marcelo yari yahisemo ko najya nkina ku ruhande (Nka nimero 7) byaje kungora, ndamwegera musaba kuba yankinisha hagati mu kibuga, ariko aho kubikora, ankura mu kibuga."

Mugiraneza yari yatangiye neza muri Kenya, atsinda igitego ku munsi wa mbere bahura na Kakamega, abafana baza kumutazira akabyiniriro ka "Jabatiso".

Kuva Gor Mahia yazana umutoza Kerr wahoze muri Simba SC, Migi amaze kugaragara mu kibuga mu mikino yose 6 muri shampiyona ya Kenya, aho bataratakaza n’umukino n’umwe.

Kuri uyu wa gatandatu ubwo banyagiraga ikipe ya Nzoia ibitego 4-0, Migi yatanze umupira wavuyemo igitego cya 4 cyatsinzwe na Tuyisenge Jacques.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru