RUHAGOYACU.com

Migi yatangiye imyitozo yoroheje muri Kenya

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, ukina mu kibuga hagati, Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’, yamaze gutangira imyitozo yoroheje nyuma yo kumara iminsi mu mvune , byatumye anasiba umunsi wa kabiri wa shampiyona.

Imvune Migi yagiriye mu myitozo itegura umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Kenya, Gor Mahia yatsinzemo Zoo Kericho igitego 1-0 ku Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2017, yatumye adakina uyu mukino.

Mu kiganiro yagiranye na RuhagoYacu kuri uyu wa Kane, Mugiraneza Jean Baptiste yadutangarije ko agenda amererwa neza ndetse yamaze gutangira imyitozo yoroheje, aho kuwa Mbere utaha azagaruka mu kibuga, agakorana n’abandi.

“Maze iminsi ndwaye, gusa natangiye imyitozo yoroheje. Nsigaje icyumweru kimwe, kugira ngo ngaruke mu kibuga, kuri gahunda umuganga yampaye. Nzagaruka kuwa mbere w’icyumweru gitaha, niko kuri gahunda muganga yampaye bimeze.”

Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ wageze muri Gor Mahia mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, avuye muri Azam FC, amaze gukinira Gor Mahia mu mikino ibiri y’amarushanwa, aho yayifashije gutwara igikombe cya Kenya Super Cup batsinze Tusker FC 1-0 mu gihe ku mukino ufungura shampiyona, yatsinze kimwe mu bitego 3-1 batsinze ikipe ya Kariobangi Sharks.

Migi yatwaranye na Gor Mahia Super Cup mu mukino wa mbere w'irushanwaMigi yatwaranye na Gor Mahia Super Cup mu mukino wa mbere w’irushanwa
Mugiraneza Jean Baptiste Migi ubwo yishimiraga igitego cye cya mbere mu mukino wa mbere akina shampiyona ya KenyaMugiraneza Jean Baptiste Migi ubwo yishimiraga igitego cye cya mbere mu mukino wa mbere akina shampiyona ya Kenya

Uko Migi abona ikipe ye Gor Mahia yagezemo vuba aha ndetse n’abakinnyi yasanzemo

“Gor Mahia ni ikipe nziza,icyo itandukaniyeho na Azam ni uko yo ifite abafana benshi, mukina mushaka gutsinda gusa. Bitandukanye na Azam itaragiraga abafana.”

“[Abakinnyi] bose tumaze kumenyerana cyane kuko twakinnye match 5 za gicuti mbere y’uko shampiyona itangira.”- Migi aganira na RuhagoYacu.

Nubwo avuga ko bisaba gukora cyane, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi yizeye gusubirana umwanya we ubanza mu kibuga igihe azaba avuye mu mvune dore kuri ubu awuhanganira na Ernest Wendo ndetse na Collins Okoth.

Gor Mahia FC, abakunzi bayo bakunda kwita K’Ogalo ikaba ikinamo abanyarwanda batatu; Migi, Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie ndetse kuri ubu iyi kipe irabarizwa ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda imikino ibiri ibanza ku bitego 3-1 na 1-0, harimo ibitego bibiri byatsinzwe na Migi na Tuyisenge.

Migi ubwo yakirwaga muri Gor Mahia mu Ukuboza 2016Migi ubwo yakirwaga muri Gor Mahia mu Ukuboza 2016
Migi yakinnye muri APR FC imyaka 7 mbere yo kujya muri Azam FCMigi yakinnye muri APR FC imyaka 7 mbere yo kujya muri Azam FC
Kapiteni w'ikipe y'igihugu Haruna Niyonzima (8) ari kumwe na Migi (7) umwungirijeKapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima (8) ari kumwe na Migi (7) umwungirije
Migi yagiye muri Gor Mahia avuye muri Azam FC yo muri TanzaniaMigi yagiye muri Gor Mahia avuye muri Azam FC yo muri Tanzania
Jacques Tuyisenge ni undi munyarwanda , umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Gor Mahia ifiteJacques Tuyisenge ni undi munyarwanda , umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Gor Mahia ifite

Kagere Meddie na we akina muri iyi kipe ya Gor MahiaKagere Meddie na we akina muri iyi kipe ya Gor Mahia

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru