RUHAGOYACU.com

Minnaert ukomeje gutera ikirenge mu cya Eymael, asanze Losciuto bahuriye kuri Rayon Sports

Umutoza w’umubiligi; Ivan Minnaert watoje amakipe ya Rayon Sports na Mukura Victory Sports ya hano mu Rwanda yamaze kubona indi kipe nshya, aho kuri ubu ari kubarizwa muri Black Leopards nk’umutoza wungirije.

Minnaert yamaze kugirwa umutoza wungirije muri iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo ku masezerano y’imyaka itatu.

Uyu mugabo w’umubligi watoje Rayon Sports kuva mu Ugushyingo 2015 kugeza muri Gashyantare 2016, ajya muri AFC Leopards yo muri Kenya yamazemo amezi umunani, yari yagarutse mu Rwanda muri Mutarama uyu mwaka, ahabwa amasezerano y’amezi atandatu na Mukura, ariko yerekeza muri AS Kaloum yo muri Guinea mu ibanga.

Ivan Minnaert akomeje kuzenguruka amakipe, nyuma y'amezi 5 avuye muri Mukura, atoje muri Guinea no muri Afurika y'EpfoIvan Minnaert akomeje kuzenguruka amakipe, nyuma y’amezi 5 avuye muri Mukura, atoje muri Guinea no muri Afurika y’Epfo

Kuri ubu uyu mutoza akaba yamaze kwemezwa nk’umutoza wungirije mwene wabo w’umubligi Jean Francois Losciuto na we watoje Rayon Sports mu gihe cy’amezi abiri gusa, ahahita yigira muri ASFA-Yennenga yo muri Burkina Faso, aho yavuye ajya kungiriza mu ikipe y’igihugu ya Nigeria yakinnye CHAN 2016, mbere yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo.

Iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa 12 mu makipe 16 y’icyiciro cya mbere, aho ifite amanota 10 mu mikino icyenda ndetse batsinzemo ibiri gusa.

Jean Francois Losciuto wagiye atoje Rayon Sports amezi 2 gusa, agiye kungirizwa na MinnaertJean Francois Losciuto wagiye atoje Rayon Sports amezi 2 gusa, agiye kungirizwa na Minnaert

Ese koko Ababiligi babaye ba mukerarugendo?

Uretse Ivan Minnaert na we ukomeje kuzenguruka Afurika, undi mubiligi Luc Eymael yageze mu Rwanda muri Gashyantare 2014, hamara amezi atatu gusa (iminsi itagera ku 100) muri Rayon Sports.

Eymael yahavuye nyuma yo guhagarikwa imikino 8 n’amande y’amafaranga 200.000 Frw, ibihano yahawe n’akanama gashinzwe imyitwarire muri Ferwafa kubera imvururu zabaye nyuma y’umukino wa shampiyona wahuje AS Kigali na Rayon Sports muri Mata 2014.

Luc Eymael na we ntiyarambye muri Rayon Sports kuko atahamaze n'iminsi 100Luc Eymael na we ntiyarambye muri Rayon Sports kuko atahamaze n’iminsi 100

Luc Eymael, uretse Leopards yo muri Kenya yatoje igihe gito, yanaciye mu makipe nka Vita Club yo muri Congo Kinshasa yamazemo umwaka umwe , atoza Missile FC yo muri Gabon na yo yamazemo umwaka umwe anaca mu ikipe ya MC Oran yo muri Algeria na yo yamazemo amezi abiri gusa mbere yo kwerekeza muri Kenya tariki ya 04/04/2013, ariko akaza kuhava mu kwezi kwa munani kubera kutagaragaza umusaruro.

Mu Ugushyingo 2015, Luc Eymael yasinyiye ikipe ya Al Nasr yo muri Oman, iyi na yo aza gutandukana nayo ajya muri El Merreikh ya Sudani yamazemo amezi atandatu akajya muri Polokwane City yo muri Afurika y’Epfo. none kuri ubu akaba abarizwa muri Free State Stars.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru