RUHAGOYACU.com

Mohamed Salah yahigitse abandi aba umukinnyi w’umwaka mu Barabu

Mohamed Salah, Umunyamisiri ukinira Liverpool yo mu Bwongereza ni we mukinnyi wahize abandi bose bakomoka mu bihugu by’Abarabu, ari na yo mpamvu yatowe nk’Umukinnyi w’umwaka wa 2017.

Mohamed Salah w’imyaka 25 yatowe kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Mutarama 2018, ahpo Abanyamakuru bayingayinga 100 bo mu bihugu bitandukanye by’Abarabu batoraga umukinnyi wahize abandi mu 2017.

Mohamed Sarah yahetse Abanyamisiri abajyana mu gikombe cy'Isi, amaze no gutsindira Liverpool ibitego 17 muri shampiyonaMohamed Sarah yahetse Abanyamisiri abajyana mu gikombe cy’Isi, amaze no gutsindira Liverpool ibitego 17 muri shampiyona

Uyu rutahizamu wa Liverpool yatorewe kuba umukinnyi w’umwaka nyuma y’ibihe byiza akomeje kugirira muri iyo kipe kuva yayigeramo aturutse muri AS Roma yo mu Butaliyani, aho ubu amaze gutsinda ibitego 17 muri shampiyona (Premier League) ndetse na 23 mu marushanwa yose amaze gukinira iyo kipe.

Uretse kuba arimo gufasha Liverpool kwitwara neza ndetse ubu akaba ari uwa kabiri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Bwongereza igeze ku munsi wa 22, Mohamed Salah yanafashije ikipe y’igihugu ya Misiri kubona itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi izabera mu Burusiya muri uyu mwaka.

Sadio Mane bakinana muri Liverpool we yakunze kwibasirwa n'imvune nyamara bahanganiye igihembo cy'umukinnyi w'umunyafurika wahize abandiSadio Mane bakinana muri Liverpool we yakunze kwibasirwa n’imvune nyamara bahanganiye igihembo cy’umukinnyi w’umunyafurika wahize abandi

Igitego rukumbi Mohamed Salah yatsinze Uganda Cranes ni cyo cyatumye Misiri ihigika Ghana, ihita ibona itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi.

Mohamed Salah yaje ku isonga mu bakinnyi b’Abarabu bitwaye neza, akurikirwa n’Umunya Syria, Omar Khribin, ukina imbere ku ruhande muri Al-Hilal yo muri Saudi Arabia, mu gihe undi munya Syria, Omar Al-Soma na we ukina muri Al Ahli yo muri Saudi Arabia we yaje ku mwanya wa gatatu.

Kugeza ubu Mohamed Salah ni we uhabwa amahirwe menshi yo kwegukana igihembo cy’Umukinnyi w’Umunyafurika wahize abandi, igihembo arimo guhatanira na Sadio Mane, Umunya Senegal bakinana muri Liverpool na Pierre Emerick Aubameyang, Umunya-Gabon ukina muri Borussia Dortmund.

Mohamed Sarah na Sadio ManeMohamed Sarah na Sadio Mane

Pierre Emerick Aubameyang uyu mwaka afite amahirwe make yo kuba umukinnyi w'Umunyafurika wahize abandiPierre Emerick Aubameyang uyu mwaka afite amahirwe make yo kuba umukinnyi w’Umunyafurika wahize abandi

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru