RUHAGOYACU.com

Moïse Katumbi uyobora Mazembe akomereje ibikorwa bya Sports mu buhungiro

Katumbi Moïse Chapwe uyobora ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akomeje ingendo zitandukanye mu buhungiro, nyuma yo gusura abakinnyi be yatije mu bubiligi, yasuye perefegitura ya Gironde, anatumirwa n’ikipe ya Girondins de Bordeaux ikina mu kicirio cya mbere muri shampiyoina y’ubufaransa.

Katumbi yatumiwe na Girondins de Bordeaux gusura ishuri rizwi cyane ryigisha umupira ry’iyi kipe ryitwa “Centre du Haillan”, riherereye mu majyepfo y’Ubufaransa.
Umujyi wa Bordeaux wateguye ku nshuro ya gatanu umunsi w’abanyafurika baba mu bufaransa wari ufite insanganyamatsiko igira iti” abanyafurika baba mu bufaransa mu buzima bwa politike y’ubufaransa bwa none” wari ugamije kongera umubano mu by’amateka, umuco, ubukungu hagati ya Bordeaux na Afurika.

Katumbi yakirwa mu ikipe ya BordeauxKatumbi yakirwa mu ikipe ya Bordeaux

Uyu muyobozi wa Mazembe yanasuye ahabarizwa ikipe ya Girondins de Bordeaux ari kumwe n’umuyobozi ushinzwe iby’ubukungu bw’iyi kipe, Idi Kalonda.
Katumbi yanabonanye n’umutoza mukuru w’iyi kipe, Jocelyn Gouvernec, ndetse n’umuyobozi w’ishuri ry’iyi kipe wakanyujijeho mu bufaransa, Patrick Battiston.

Iri shuri rya Bordeaux ryanyuzemo abakinnyi benshi batandukanye nka Alain Giresse, Christophe Dugarry, Bixente Lizarazu, umunyamaroc Marouane Chamakh, ndetse n’umunyasenegal Henri Saivet.

Katumbi yahawe na Girondins de Bordeaux, umupira wo gukinana wanditseho izina rye rya Katumbi Chapwe ndetse uriho na numero 33.

Impano yagenewe n'ikipe ya BordeauxImpano yagenewe n’ikipe ya Bordeaux

Mu bihe by’ubuhungiro bwe, Katumbi akomeje gusura ibikorwa bitandukanye bya Sports hanze ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yarebye igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Zambia.

Katumbi afitanye umubano wihariye n’ikipe yo mu kiciro cya mbere mu bubiligi ya Royal Standard de Liege, dore ko yayitije n’abakinnyi batatu, Jonathan Bolingi, Merveille Bope na Christian Luyindama.

Taliki ya 28 Werurwe 2017, Katumbi ari kumwe n’umugore we Carine Katumbi ndetse n’abana babo bakiriye mu rugo rwabo babamo i Bruxelles mu bubiligi, aba bakinnyi bose uko ari batatu, babasaba kwitwara neza aho batijwe, ngo bazabe intangarugero.

Katumbi n' umuryango we bakiriye abakinnyi batije mu Bubirigi barimo BolingiKatumbi n’ umuryango we bakiriye abakinnyi batije mu Bubirigi barimo Bolingi

Ikipe ya Tout Puissant Mazembe abereye umuyobozi ikomeje kwitwara nabi, kuva yagana iy’ubuhungiro mu mpera z’umwaka wa 2016, dore ko yasezerewe mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, igakomereza mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe byinshi iwayo, ndetse no mu mikino ya Play Offs muri Linafoot ikaba itaritwaye neza ku kibuga cyayo i Lubumbashi yakira DCMP, banganyije ubusa ku bundi, hari impungenge ko i Kinshasa ishobora kuzahatsindirwa.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru