RUHAGOYACU.com

Moses Waiswa yafashije Uganda kunganya na Kenya

Uganda yafashijwe na Moses Waiswa kunganya na Kenya mu minota ibiri ya nyuma y’umukino wa gicuti wahuzaga aya makipe kuri Kenyatta Stadium muri Kenya, ku nshuro ya 77 bahura hagati yabo.

Rutahizamu Michael Olunga yaboneye Kenya yari iri mu rugo igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa mirongo itatu na kabiri w’umukino, mbere yuko Moses Waiswa abonera ikipe ya Uganda igitego cyo kwishyura hasigaye iminota ibiri gusa ngo umukino urangire.

Waiswa yaboneye abagande igitego cyo kwishyura nyuma y’uburyo bwinshi ba rutahizamu ba Uganda Cranes bari bagerageje imbere y’izamu ariko umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Kenya, Patrick Matasi ababera ibamba.

Hasigaye iminota ibiri gusa ngo umukino urangire nibwo Waiswa Moses winjiyemo asimbura ku munota wa mirongo irindwi n’icyenda yatsinze igitego ku mupira umuzamu Matasi yagarurishije ibipfunsi usanga ahagaze neza ahita awohereza mu rushundura, ahesha abagande kunganya na Kenya n’ubwo umukino wasaga n’uwihariwe na Kenya yakiniraga mu rugo.

Mu nshuro mirongo irindwi na zirindwi aya makipe yahuye, Uganda yabashije gutsinda imikino mirongo itatu n’ibiri (32) naho Kenya itsinda makumyabiri n’ibiri (22) banganya imikino makumyabiri n’itatu (23) kuva muri 1926.

Uganda ikaba ikomeje gukina imikino itandukanye ya gicuti yitegura imikino ya CHAN 2018 n’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018.

11 babanjemo ku ruhande rwa Kenya

Patrick Matasi, Musa Mohammed (Simon Mbugua 55’), Robinson Kamura, Brian Mandela, Aoud Omar, Anthony Akumu, Johanna Omollo (Osborne Monday 81’), Samuel Onyango (Bernard Mangoli 77’), Noah Wafula wasimbuwe na:(John Makwatta 59’), Michael Olunga (Paul Were 60’), Jesse Were.

Abasimbura batakinnye : David Okello, Kenneth Muguna.


11 babanjemo ku ruhande rwa Uganda

Benjamin Ochan (GK) Nico Wakiro Wadada (Martin Kiiza 75’), Godfrey Walusimbi (Kirizestom Ntambi 65’), Murshid Jjuuko, Timothy Awany, Hassan Wasswa Mawanda (Kapiteni), Emmanuel Okwi (Milton Karisa 70’), Muzamiru Mutyaba (Waiswa Moses 79’), Geofrey Serunkuma, Shafik Batambuze, Habib Kavuma.

Abasimbura batakinnye: Isma Watenga (GK), Yassar Mugerwa, Brian Majwega.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru