RUHAGOYACU.com

Mugiraneza agiye gutandukana na GorMahia nyuma y’umwaka umwe

Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi, agiye gutandukana n’ikipe ya GorMahia nyuma y’umwaka umwe gusa atangiye kuyikinira, avuye mu ikipe ya AZAM Football Club yo mu gihugu cya Tanzania.

Migi ntabwo yahiriwe n’umupira w’amaguru muri Kenya uko yabyifuzaga mu ikipe ya GorMahia, akaba ari yo mpamvu yafashe icyemezo cyo kwerekeza ahandi yajya gukina, agatandukana n’iyi kipe yafashije kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka we wa mbere.

" Ntabwo aha byose bimeze uko nabyifuzaga, kuko naje kugira utubazo duto duto na bamwe bashakaga ko nakina ku ruhande tubivugana nabi, nyuma sinongera kubona umwanya wo gukina nka mbere." Mugiraneza Jean Baptiste aganira na RuhagoYacu.

" Abayobozi b’ikipe barashaka ko naguma hano nkasoza amasezerano yanjye, ariko ntabwo nabyemera kuguma aha ndi umusimbura, ntabwo ndi umukinnyi w’umusimbura."

Uyu musore wavuye mu Rwanda 2015 yerekeza muri Tanzania, yabwiye RuhagoYacu ko yifuzwa n’amakipe atandukanye hirya no hino ariko atavuga ko hari ikipe iri hafi kuba yamwegukana kuko afite amasezerano agomba kubanza kubaha.

JPEG - 57.2 kb
Mugiraneza Jean Baptiste arifuzwa n’ikipe ya APR FC yahozemo

" Aho bigeze rwose ntabwo navuga ko 100% nzaba nkikina muri Kenya umwaka utaha, ariko na none mfite amasezerano ngomba kubaha y’ikipe."

" Maze iminsi mbiganiraho n’abayobozi b’ikipe ya GorMahia dushaka uko twatandukana neza, ubwo nibiramuka bigenze uko mbyifuza nta kabuza nzatandukana n’iyi kipe neza."

Mugiraneza Jean Baptiste byavuzwe mu minsi ishize ko yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC, kimwe na Tuyisenge Jacques, ariko uyu mukinnyi akavuga ko atari ukuri.

" APR FC ni ikipe nubaha nakiniye igihe kinini nyigiramo n’ibihe byiza cyane, ariko ntabwo turumvikana rwose." Migi aganira na RuhagoYacu.

" Hari amakipe nakubwira ko anshaka hirya no hino no mu Rwanda arahari, ariko nta kipe ndumvikana nayo, kuko ngomba kubanza nkatandukana na GorMahia."

JPEG - 95.5 kb
Mugiraneza ari mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu

Uyu musore ukinira ikipe y’igihugu Amavubi, yagaragaye mu mikino myinshi ya GorMahia nk’umusimbura uyu mwaka, imikino yabanje mu kibuga si myinshi cyane.

JPEG - 39.1 kb
Migi yabengutswe na GorMahia muri CECAFA ya 2015

GorMahia yabengutse Mugiraneza ubwo bahuriraga muri Tanzania mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, aho Migi yafashije ikipe ye gutwara iki gikombe, itsinze GorMahia ku mukino wa nyuma ibitego 2-0 akinira AZAM FC.

Uyu mwaka mu rugendo rwo gushaka igikombe cya shampiyona muri Kenya, yatsinze igitego 1 mu mikino itari myinshi yagaragayemo.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru