RUHAGOYACU.com

Muri CHAN u Rwanda ruzakina ni bwo bwa mbere muri Afurika hazifashishwa amashusho mu kuyobora imikino

Muri CHAN 2018 u Rwanda ruzaba rurimo, ni ho ha mbere muri Afurika hazajya hifashishwa amashusho mu gufata ibyemezo mu gihe habayeho kujijinganya k’umusifuzi.

Inama ya Komisiyo y’Abasifuzi muri CAF yateranye kuwa 27 Ugushyingo ni yo yafashe umwanzuro w’uko hajya hifashishwa amashusho mu kuyobora imikino guhera mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu, gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), ikazaba ari yo nshuro ya mbere bizaba bikozwe mu irushanwa nyafurika iryo ari ryo ryose.

Niba hari ikosa Umusifuzi wo hagati atabonye mugenzi we uribonye akabimubwira, azajya ahagarika umukino gato abanze arebe amashusho abone gufata icyemezoNiba hari ikosa Umusifuzi wo hagati atabonye mugenzi we uribonye akabimubwira, azajya ahagarika umukino gato abanze arebe amashusho abone gufata icyemezo

Souleiman Waberi, Umuyobozi wa Komisiyo y’Abasifuzi muri CAF yatangaje ko ari iby’agaciro kuba bagiye kujya birinda impaka n’amakimbirane byajyaga biterwa no kwibeshya kw’abasifuzi, gusa ngo kwifashisha amashusho bizanatuma uyu mugabane wa Afurika wongera uguhatana hagati yawo n’umupira w’amaguru ku yindi migabane, dore ko iryo koranabuhanga ahandi nko muri Amerika y’Epfo n’i Burayi basanzwe barikoresha.

Nk’uko byemejwe muri iyo nama y’iyo Komisiyo y’Abasifuzi muri CAF, abasifuzi bari ku rutonde rw’agateganyo rw’abagomba kuzajya kuyobora imikino mu gikombe cy’Isi mu Burusiya mu mwaka utaha, ni bo bazafasha muri iryo koranabuhanga ryo kwifashisha amashusho mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe mu mikino.

Ibi bamwe bavuga ko bibishya umukino ariko bigabanya impakaIbi bamwe bavuga ko bibishya umukino ariko bigabanya impaka

Tombola yabereye i Rabat muro Maroc kuwa 17 Ugushyingo yashyize Amavubi y’u Rwanda mu itsinda rimwe na Libya, Nigeria na Equatorial Guine.
CHAN 2018 izabera mu Mijyi ya Casablanca, Marrakech, Tanger na Agadir guhera kuwa 13 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2018, iri rushanwa rikazahuza amakipe 16 arimo n’u Rwanda, akaba agabanyije mu matsinda ku buryo bukurikira:

Itsinda A rizakinira Casablanca: Maroc, Guinea, Sudan, na Maurtania.
Itsinda B rizakinira Marrakech: Cote d’Ivoire, Zambia, Uganda, Namibia.
Itsinda C rizakinira Tanger: Libya, U Rwanda, Nigeria na Equatorial Guinea.

Ku mugabane wa Afurika byari bitaratangira gukoreshwa, ariko intego ni uko abanyamuryango ba CAF bose bazageza aho bakoresha iryo koranabuhanga mu kuyobora imiinoKu mugabane wa Afurika byari bitaratangira gukoreshwa, ariko intego ni uko abanyamuryango ba CAF bose bazageza aho bakoresha iryo koranabuhanga mu kuyobora imiino

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru