RUHAGOYACU.com

CECAFA 2017: Ngoma wa Yanga ni we mukinnyi wenyine uri ku rutonde rwa Zimbabwe ukina hanze y’igihugu

Rutahizamu w’ikipe ya Yanga Africans Donald Ngoma, ni we wenyine ukina hanze y’igihugu uri mu bakinnyi 29 ikipe ya Zimbabwe izakuramo abo izakoresha mu mikino ya CECAFA, igiye kubera mu gihugu cya Kenya.

Iyi kipe ya Zimbabwe ni inshuro ya 2 itumiwe mu mikino ya CECAFA, ikaba yaherukaga muri 2013 aho yari mu itsinda rimwe n’ikipe y’u Rwanda.

Iyi kipe ya Zimbabwe iri mu makipe 4 azakina imikino y’igikombe cy’Africa cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, izabera mu gihugu cya Maroc.

Zimbabwe ikaba yahisemo guhamagara abakinnyi bakina imbere mu gihugu mu rutonde umutoza Sunday Chidzambga yashyize ahagarara., buretse rutahizamu w’ikipe ya Yanga Donald Ngoma.

Ngoma amaze iminsi yaraburiwe irengero muri Yanga AfricansNgoma amaze iminsi yaraburiwe irengero muri Yanga Africans

Uyu musore uherutse gusinya amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Yanga Africans, amaze iminsi yaraburiwe irengero mu gihugu cya Tanzania, bikaba bivugwa ko ashobora gusesa amasezerano akisubirira iwabo muri Zimbabwe, gukomerezayo ruhago. Ibi bikaba byamuha amahirwe yo gukina CHAN mu kwezi kwa mbere umwaka utaha.

Zimbabwe iri mu itsinda rya 2 rinarimo Uganda ifite ibikombe byinshi bya CECAFA, Ethiopia, u Burundi na Sudan y’Amajyepfo.

Muri uru rutonde rw’abakinnyi 29 uyu mutoza Sunday Chidzambga yashyize ahagarara, higanjemo abakinnyi ba Chicken Inn na Power Dynamos, uyu mutoza akaba yahisemo kungirizwa na Rahman Gumbo utoza Chicken Inn na Lloyd Mtasa utoza Dynamos.

JPEG - 99.9 kb
Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe iri mu zikomeye ziri muri CECAFA

Abakinnyi 29 Zimbabwe izakuramo abo gukoresha muri CECAFA:

Umuzamu: Elvis Chipezeze (Chicken Inn); Herbert Rusawo (Black Rhinos) Takabva Mawaya (Ngezi Platinum Stars)

Abakina inyuma: Divine Lunga (Chicken Inn); Praise Tonha (How Mine); Qadr Amini (Ngezi Platinum Stars); Partson Jaure (Ngezi Platinum Stars); Farai Madhananga (Harare city); Peter Muduhwa (Highlanders); Jimmy Dzingai (Yadah Stars); Collin Kwaramba (Chapungu); Kelvin Moyo (FC Platinum); Steven Makatuka (Caps United)

Abakina hagati: Devon Chafa (Caps United); Gerald Takwara (FC Platinum); Never Tigere (ZPC Kariba); Liberty Chakoroma (Ngezi Platinum Stars); Rodwell Chinyengetere (FC Platinum); Ishmael Wadi (Bulawayo City); Raphael Manuvire (ZPC Kariba); Ali Sadiki (FC Platinum); Clemence Matawu (Chicken Inn) Martin Vengesai (Harare City)

Abataha izamu: Dominic Chungwa (Caps United); Clive Augusto (Ngezi Platinum Stars) Terrence Dzukamanja (Ngezi Platinum Stars) Donald Ngoma; Lot Chiwunga (Black Rhinos)

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru