RUHAGOYACU.com

Nicolas Nkoulou yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Cameroun

Myugariro w’umunya Cameroun Nicolas Alexis Julio Nkoulou Ndoubena, bakunda kwita Nicolas Nkoulou w’imyaka hafi 27 y’amavuko, yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Cameroun, nyuma yo gufasha iyi kipe kwegukana igikombe cy’Africa.

Nicolas Nkoulou ari mu bakinnyi 23 begukanye igikombe cy’Africa cya 5 mu mupira w’Amaguru Cameroun yegukanye muri Gabon uyu mwaka, batsinze ku mukino wa nyuma ikipe y’igihugu ya Misiri ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Nkoulou ukinira ikipe ya Lyon, akaba yaratsinze igitego cyo kwishyura muri uyu mukino, mbere gato y’uko Vincent Aboubakar atsinda igitego cyahesheje iyi kipe igikombe cy’Africa.

Uyu musore nyuma yo gutwara igikombe cy'Africa, ubu amaso ayahanze ikipe ya LyonUyu musore nyuma yo gutwara igikombe cy’Africa, ubu amaso ayahanze ikipe ya Lyon

" Nyuma yo gutwara igikombe cy’Africa, nunvise nujuje inshingano zanjye mu ikipe y’igihugu," Nkoulou aganira na Foot Mercato.

" Kuva natangira gukina, guhagararira igihugu cyanjye yari intego yanjye ya mbere. Gutwara igikombe cy’Africa narabyifuzaga, byatumaga nkora cyane."

Nkoulou ari mu bakinnyi bacye bamaze igihe kinini mu ikipe y’igihugu, bemeye kwitabira iki gikombe cy’Africa, abandi benshi bakaba baranze kuza gukina iri rushanwa, ariko ntibyabuza Cameroun gutwara igikombe.

Ubwo yajyaga kwakira igikombe cy'Africa, ari kumwe na Kapiteni Moukandjo, benshi baketse ko yasezeye...Birangiye bibayeUbwo yajyaga kwakira igikombe cy’Africa, ari kumwe na Kapiteni Moukandjo, benshi baketse ko yasezeye...Birangiye bibaye

" Iki cyemezo kiri mu byemezo bingoye gufata, gusa nabitekereje bihagije mbere yo kugera kuri uyu mwanzuro."

Nkoulou yatangiye gukinira Cameroun mu w’i 2008. Kuva icyo gihe kugeza 2017, Nkoulou yakiniye inttare za Cameroun imikino 74, atsindira ikipe y’igihugu ibitego 2.

Nkoulou yatangiye gukinira Cameroun muri 2008Nkoulou yatangiye gukinira Cameroun muri 2008

Gusa mu gusoza yavuze ko nta wamenya, wenda cyera ashobora kuzagaruka, kuko " Intare itajya ipfa."

Uyu myugariro akinira ikipe ya Olympique Lyonnais mu cyiciro cya mbere, mu gihugu cy’Ubufaransa.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru