RUHAGOYACU.com

Niyonzima ahesheje Simba igikombe kiruta ibindi muri Tanzania batsinze Yanga yahozemo

Umukinnyi wo hagati w’umunyarwanda Niyonzima Haruna akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, ahesheje ikipe ya Simba SC igikombe cya mbere mu gihugu cya Tanzania, batsinze kuri penaliti 5-4 ikipe ya Yanga yahozemo.

Ngao ya Jamii cyangwa "Super Cup" ni igikombe kiruta ibindi muri Tanzania, gihuza ikipe yatwaye shampiyona n’ikipe yatwaye igikombe cy’igihugu.

Akiri muri Yanga Africans, Haruna Niyonzima Hakizimana bita Fabregas Fundi muri Tanzania yegukanye shampiyona ya 26 mu mateka y’iyi kipe, mu gihe ikipe ya Simba SC yegukanye igikombe cy’igihugu.

PNG - 1.2 Mb
Niyonzima yagoye cyane ikipe ya Young Africans yahozemo

Aya makipe 2 y’ibigugu mu mujyi wa Dar Es Salaam yahuriye kuri Sitade nkuru y’igihugu kuri uyu wa gatatu, mu mukino witabiriwe n’abakunzi b’aya makipe batari bacye, bashakaga kureba uko izi kipe ziraza kwitwara nyuma yo kugura abakinnyi b’ibikomerezwa mu karere no muri iki gihugu.

Niyonzima Haruna kuri ubu bavuga ko ari we mukinnyi uhenze muri Tanzania aho Simba ishobora kuba yarahaye uyu mukinnyi ukomoka i Rubavu miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda ($120 000) yabanje mu kibuga, aza no gukina iminota yose y’umukino.

PNG - 1.4 Mb
Wari umukino ukomeye uhuza abakeba ba mbere muri Tanzania
PNG - 1.3 Mb
Emmanuel Okwi na we yitwaye neza muri uyu mukino ahura na Young yigeze gukinira

Amakipe yombi yanganyije 0-0 mu minota isanzwe y’umukino biba ngombwa ko hitabazwa penaliti umukino ukirangira hadakinwe iminota y’inyongera.

Ikipe ya Simba SC yatsinze penaliti 5 muri 6 zatewe, n’aho Yanga Africans itsinda penaliti 4 muri 6.

Kevin Yondani ku ruhande rwa Yanga Africans yatangiye umupira awutereka mu maboko y’umuzamu Aishi Manura, abakinnyi ba Simba batera neza penaliti zabo kugeza ku ya 5, ubwo Mohamed Hussein yayihushaga. Niyonzima yari yinjije penaliti ya 3 ku ruhande rwa Simba.

PNG - 597.8 kb
Niyonzima ahanganye na Kamusoko yasigiye igitambo...Uyu munya Zimbabwe ni Haruna wamurangiye Yanga

Hongeweho penaliti 1-1 nk’uko bisanzwe bigenda, Juma Mahadhi arayihusha ku ruhande rwa Yanga, n’aho Mohamed Ibrahim arayinjiza.

Ni umukino wari ukomeye urimo n’ishyaka cyane ku mpande zombi, dore ko wari wanavuzwe cyane kubera abakinnyi 2 Niyonzima Haruna wavuye muri Yanga akajya muri Simba SC, na Ibrahim Ajibu wavuye muri Simba akerekeza muri Yanga.

PNG - 640.1 kb
Community Shield Cup...banditseho uko bashoboye

Niyonzima yakinnye neza muri rusange uyu mukino, aho byagaragaye ko ubusatirizi bwe, Kichuya na Simon Okwi kimwe n’umurundi Laudit Mavugo wahoze mu Rwanda bushobora kuzagora cyane amakipe muri Tanzania.

Gusa uyu mukinnyi w’umunyarwanda uko yafataga umupira yavugirizwaga induru n’abahoze bamukomera amashyi mu myaka 6 ishize, batishimiye na gato kubona ava Jangwani akerekeza gutura Msimbazi.

Ni igikombe cya 3 kiruta ibindi ikipe ya Simba ibashije kwegukana, ikaba yari imaze imyaka 6 itagikozaho imitwe y’intoki, naho Yanga zihora zihanganye ikaba ibitse ibikombe nk’ibi 3, birimo n’igikombe cy’umwaka ushize.

PNG - 1.3 Mb
Inyanja itukura yuzuye kubera kwizera ikipe yabo, aba Jangwani ntibakubise ngo buzure..

Uyu mukino ni wo utangiza shampiyona (Vodacom Premier League), ikaba iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru