RUHAGOYACU.com

Nyuma y’urupfu rwa Katauti, amagambo ya Nyirabukwe yakoze benshi ku mutima

Nyuma y’urupfu rwa Ndikumana Hamad ‘Katauti, uwahoze ari Nyirabukwe (Umubyeyi wa Irene Uwoya uzwi nka Oprah) yamuvuze imyato, agaragaza intimba n’agahinda bishenguye umutima we bitewe n’uburyo uwo mukwe we yamubaniye.

Urupfu rurasanzwe, ariko ntirumenyerwa. Icyakora niba ko amarira, intimba, ishavu n’ibindi bigaragaza amarangamutima y’akababaro, ari byo bigaragaza agaciro umuntu yari afite muri sosiyete, Ndikumna Hamad yari umutoni kwa Nyirabukwe.

Oprah na Katauti bagiranye ibihe byiza ariko batandukana nabiOprah na Katauti bagiranye ibihe byiza ariko batandukana nabi

Ibi bigaragazwa n’amagambo Umubyeyi wa Irene Pancras Uwoya ’Mama Krish’ wabanye na Katauti nk’abashakanye bakamarana imyaka umunani (8), aho yagaragaje ko ashengurwa umutima no kuba ndikumana Hamad ‘Katauti’ yarapfuye batavuganye.

Aha yavuze ko mbere y’uko Ndikumana Hamad ‘Katauti’ yitaba Imana, yamuhamagaye ntiyitabe, ariko agakeka ko ari mu myitozo ya Rayon Sports.

Ati “Kugeza uyu munsi nari mfite icyizere cy’uko bazasubirana (Oprah na Katauti).”

“Icyambabaje ni uko umugoroba wabanjirije umunsi apfa, naramuhamagaye ntiyitaba, ndavuga nti buriya ari muri ya myitozo yabo. Nahise mpamagara umubyeyi mugenzi wange (Mama wa Katauti), undi mwoherereza ubutumwa bugufi musaba ngo tuvugane.”

Papa wa Ndikumana Katauti na we yashenguwe n'urupfu rw'umuhungu we atanarwaje niburaPapa wa Ndikumana Katauti na we yashenguwe n’urupfu rw’umuhungu we atanarwaje nibura

Akomeza ko urupfu rwamutwaye atarabasha kumuvugisha, ariko ngo hari igikomeye amushimira yari yaramusezeranyije, ati “Gusa mushimira ko yansezeranyije ko nzamubera umubyeyi kugeza apfuye, none arabikoze […) nta magambo mfite yo kuvuga [ahita asuka amarira].

Mbere y’uko apfa hari ibyo yavuze atazibagirwa kuri Oprah

Mu kiganiro kirambuye yari aherutse kugirana na Radio Rwanda yavuze ko mu myaka 37 yari amaze ku Isi afite ku mutima cyane ibihe yagize mu 2009 ari nabwo yarushinganye n’umukinnyi w’icyamamare muri sinema ya Tanzania, Irene Pancras Uwoya.

Katauti yavuze ko Uwoya akiri umugore we ngo bagiranye ibihe byiza gusa urwibutso amufiteho rw’iteka ngo ni uburyo yamwitagaho, by’umwihariko azirikana cyane uburyo uyu mugore yamuzaniraga icyayi mu buriri.

[Aseka cyane] ati “Icyo ntazapfa nibagiwe, ni ukuntu yamfataga buri gitondo, yanzaniraga icyayi mu gitondo nkiryamye akambyutsa, ni kimwe mu bintu ntazapfa nibagiwe.”

Oprah na Krish, Umwana yabyaranye na KatautiOprah na Krish, Umwana yabyaranye na Katauti

Irene Pancras Uwoya na Hamad Ndikumana ‘Katauti’, ubukwe bwabo bwatashye kuwa 11 Nyakanga 2009, ibirori byabereye kuri Hoteli ya Giraffe View, iherereye i Mbezi Kawe, mu Mujyi wa Dar es Salaam.

N’ubwo nyina yari agifite icyizere cy’uko nyuma y’igihe gihe cyari gishize batandukanye bazongera gusubirana, Uwoya [uzwi nka Oprah] aherutse gusezerana bwa kabiri n’umuraperi witwa Dogo Janja, Katauti na we yari amaze iminsi ahishuye umukobwa witwa Asma Jesca wo mu Burundi bari bakomezanyije urugendo rw’urukundo. Amakuru yari ahari yavugaga ko biteguraga kurushinga.

Umuhungu mukuru wa Katauti ni we waje gushyingura SeUmuhungu mukuru wa Katauti ni we waje gushyingura Se

Mama wa Katauti ntiyumvaga iby'urupfu rw'umuhungu weMama wa Katauti ntiyumvaga iby’urupfu rw’umuhungu we
Amarira y'umugabo ngo atemba ajya mu nda ariko ubu bwo byaranzeAmarira y’umugabo ngo atemba ajya mu nda ariko ubu bwo byaranze

Ubuhamya bwa Mama wa Oprah avuga ko uburyo yakundaga umukwe n’agahinda amusigiye

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Rukemampunzi Aminadab

    Kuya 28-11-2017 saa 13:38'

    imana imwakire mubayo yarakoze

  2. Niyigena clement

    Kuya 17-11-2017 saa 07:43'

    imana imwakire mu bayo gusa har,icyizere ko k,umunsi w,umizuko tuzongera kumubona mana we!!!!!!!!!!!!!!!!

  3. Lambert

    Kuya 16-11-2017 saa 23:43'

    Urupfu rwa Katauti rurababaje ariko ni ukwihangana kuko Imana yamukunze kuturusha, niyo izi impamvu ibi bibaye.

  4. Jeancloude Nibishaka

    Kuya 16-11-2017 saa 18:53'

    Imana Imwakere Mubayo Ikimbabajenukuntu Iyo Abanyama Kurubogezagamace Bamwitaga Nyirurugo namukundaga Gusanda Babaye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru