RUHAGOYACU.com

Nyuma yo kugerageza amahirwe muri Koweït bikanga Dady Birori yerekeje muri DCMP

Nyuma yo kujya gukora igerwagezwa muri Koweït ariko ntabashe kuritsinda, Taggy Agiti Etekiama uzwi mu Rwanda nka ‘Dady Birori’ yerekeje muri Daring club Motema Pembe (DCMP) yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), iyi ikaba ari yo yakuye Ismailla Diarra na Davis Kasirye muri rayon Sports mu myaka ibiri ishize.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru itangaz ako Taggy Agiti Etekiama yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri DCMP, iyi kipe ikaba imukuye muri AS Vita Club ngo ayifashe mu marushanwa nyafurika y’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup) u Rwanda ruzaba ruhagarariwemo na APR FC.

Dady Birori yari ayoboye ubusatirizi bw'iyi kipe afatanyije na Elias UzamukundaDady Birori yari ayoboye ubusatirizi bw’iyi kipe afatanyije na Elias Uzamukunda

Jérôme Ntangu, Umuyobozi w’inzibacyuho wa DCMP yatangaje ko Taggy Agiti Etekiama yasinye amasezerano y’imyaka ibiri kuwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Nzeri, iyi kipe ikaba yari ikeneye rutahizamu wok u rwego rwa ngo ayifashe muri ayo marushanwa.

Uyu mukinnyi yerekeje muri DCMP nyuma y’uko asoje amasezerano ye muri AS Vita Club, aho yaciye muri Koweït agerageza amahirwe ngo arebe ko ari ho yajya gushakira amasaziro ariko ntibyamuhira, kuko yatsinzwe igeragezwa.

Dady Birori yishimira igitego cya nyum aheruka gustindira Amavubi, yagitsinze Congo BrazzavilleDady Birori yishimira igitego cya nyum aheruka gustindira Amavubi, yagitsinze Congo Brazzaville

Aje muri DCMP asangamo abandi ba rutahizamu nka Ricky Tulengi na Kazadi Kasengu nyuma y’aho Ismailla Diarra na Davis Kasirye iyi kipe yaguze mu myaka ibiri ishize ibakura muri Rayon Sports batashoboye kugira byinshi bayikorera ngo bayigumemo.

Taggy Agiti Etekiama abanyarwanda bamwibukira kuri byinshi ariko ahanini nk’ibitego yatsindiye ikipe y’igihugu Amavubi ndetse akenshi byari bikenewe, ariko nta n’uzibagirwa ko ari we watumye u Rwanda rusezererwa kuri mpaga na Congo Brazzaville mu majonjora ya nyuma y’igikombe cya Afurika giheruka.

Dady Birori ahabwa amabwiriza n'Umutoza Mbungo Cassa wari wungirije Stephen CostantineDady Birori ahabwa amabwiriza n’Umutoza Mbungo Cassa wari wungirije Stephen Costantine

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru