RUHAGOYACU.com

Paul Put uzatangira akazi akina n’Amavubi yasezeranyije abanyakenya kububakira ikipe idahangarwa

Umubiligi Paul Put uherutse kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Kenya asimbuye umwenegihugu Stanley Okumbi, yeretswe abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, ahita abasezeranya ko agiye kububakira ikipe y’indahangarwa nk’iyicyo gihugu y’imikino ngororamubiri.

Hirya no hino ku isi iyo uvuze Kenya muri siporo ikiza mu mitwe y’abakunzi b’imikino ni abakinnyi bakomeye mu gusiganwa ku maguru, biruka cyane kurusha abandi cyane cyane mu gusiganwa intera ndende nka marato cyangwa igice cyayo

Uyu mubiligi w’imyaka 61 wari mubashakaga akazi ko gutoza Amavubi umwaka ushize, yavuze ko abanyakenya ari abant bakomeye muri Siporo, akaba aje kubafasha kugera ku musaruro ugaragara.

JPEG - 179.9 kb
Umutoza mushya wa Kenya, umubiligi Paul Put

"Ndabasaba kumpa akanya gato nkabubakira ikipe ikomeye cyane kimwe n’ikipe y’igihugu ya Kenya ikina imikino ngororamubiri." Paul Pit aganira n’itangazamakuru i Nairobi kuri uyu wa kabiri.

"Birasaba ko leta ya Kenya ishyigikira ikipe y’igihugu, ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru uhereye kuri Perezida, bagashyigikira Harambe Stars."

"Ndashaka gufasha abakinnyi ba Kenya bakabona amakipe meza ku mugabane w’Africa kuko barabishoboye, abandi bacye tukabashakira amakipe ku mugabane w’i Burayi, kuko bifasha kumenyera amarushanwa."

Uyu mugabo yasabye abafana kumuha umwanya agakora akazi mu ikipe ya Kenya, ababwira ko atazigera abatenguha.

Paul Put yagize ibihe byiza ari kumwe n'ikipe ya BurkinaFaso mu myaka 3 yahamazePaul Put yagize ibihe byiza ari kumwe n’ikipe ya BurkinaFaso mu myaka 3 yahamaze

Paul Put si u bwa mbere atoza ikipe yo ku mugabane wa Afurika, kuko yabaye umutoza w’ikipe y’igihugu ya Gambia kuva muri 2008 kugera muri 2010, mbere yo kujya muri Burkina Faso muri 2012, aho yagaragaje imbaraga cyane afasha iki gihugu gukina umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika mu 2015.

Uyu mugabo uratangira akazi ke ahura n’Amavubi tariki ya 03 Ukuboza ku munsi wa mbere wa CECAFA, akaba yari amaze iminsi ari umutoza wa USM Alger muri Algeria.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru