RUHAGOYACU.com

Penaliti yo ku munota wa nyuma ya Salah, yohereje Misiri mu gikombe cy’isi nyuma y’imyaka 27

Ikipe y’igihugu ya Misiri (Les Pharaons) yabonye itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya, nyuma yo gutsinda igihugu cya Congo Brazzaville ibitego 2-1 mu mukino wabaye kuri iki cyumweru.

Mohamed Salah ubu ni we ntwari mu gihugu cye cya Misiri, nyuma y’uko uyu musore ukinira ikipe ya Liverpool mu gihugu cy’Ubwongereza, atsinze ibitego 2 muri uyu mukino wari ukomeye cyane.

Salah yafunguye amazamu nyumay’iminota 18 igice cya 2 gitangiye, kiza kwishyurwa na Arnold Bouka Matou habura iminota 5 gusa, umukino ukarangira.

Abantu bakabakaba 100,000 bari ba kuri sitade ya Burj Al Arab Olympic Stadium iherereye mu mujyi wa Alexandria, batangiye kwiheba bibwira ko ikipe yabo itakigiye mu gikombe cy’isi dore ko benshi batigeze babona Misiri mu Butaliyani ubwo yaherukaga mu gikombe cy’isi.

Misiri yakomeje gusatira cyane abakongomani iza kuza kubona igitego kiyijyana mu gikombe cy’isi ku munota wa nyuma w’inyongera (95), ubwo Mohamed Salah yatsindaga kuri penaliti, akohereza miliyoni zirenga 95 z’abanyamisiri mu byishimo bikomeye.

Aya manota 3 yahise ashimangira ko Misiri yerekeje mu gikombe cy’isi yaherukagamo mu w’i 1990, akaba ari inshuro ya 3 iyi kipe ya Misiri ibonye itike y’igikombe cy’isi.

Misiri nicyo gihugu cya mbere cyo ku mugabane w’Africa kitabiriye imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi hari mu w’i 1934, iza gusubirayo mu w’i 1990 hashize imyaka
56.

JPEG - 69.3 kb
Abakinnyi ba Misiri bishimira igitego cya Salah cyo ku munota wa nyuma

Misiri byarayigoye cyane gusubira mu gikombe cy’isi n’ubwo nyuma yabashije kwegukana igikombe cy’Africa inshuro 3 zikurikiranye hagati ya 2006 na 2010, ndetse umubare w’amakipe ahagararira Africa yarongerewe, byarayinaniye.

Umutoza ukomoka muri Argentina Héctor Cúper akaba ari we wongeye guhesha icyubahiro abaturage ba Misiri, baraye mu mihanda mu mijyi ikomeye muri iki gihugu cya Pharaons, bazenguruka bazamura amabendera bishimira kubona igihugu cyabo kigaruka ku ruhando rw’ibihugu bikomeye mu guconga ruhago ku rwego rw’isi.

JPEG - 46.2 kb
Mohamed Salah kuri ubu arafatwa nk’intwari mu gihugu cya Misiri, nyuma yo kohereza igihugu cye mu gikombe cy’isi
JPEG - 36.2 kb
Umutoza Hector Cuper ukomoka muri Argentine afashije Misiri kujya mu gikombe cy’isi, ategereje kureba niba igihugu cye cyakora ibitangaza kuri uyu wa 2

Didier Drogba ari mu bashimiye cyane Mohamed Salah bahoze bakinana muri Chelsea, avuga ko uyu mukinnyi amwibukije muri 2006, ubwo uyu musore yajyanaga ikipe ya Cote d’Ivoire mu gikombe cy’isi cyabereye mu Budage.

JPEG - 49.4 kb
Mu mijyi mikuru mu gihugu cya Misiri baraye mu mihanda

Iyi ntsinzi ya Misiri yashyize akadomo ku nzozi za Ghana na Uganda zo kugaragara mu gikombe cy’isi cya 2018.

JPEG - 56.3 kb
Umuzamu El Hadary ashobora kuzagaragara mu gikombe cy’isi afite imyaka 44, akaba yaba abaye umukinnyi ukuze kurusha abandi bakinnye mu gikombe cy’isi
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru