RUHAGOYACU.com

Perezida Museveni yakiriye Uganda Cranes iwe mu rugo mbere yo kujya muri CHAN 2018

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yakiriye kandi asangira Ubunani n’ikipe y’igihugu, Uganda Cranes mbere y’uko ihaguruka yerekeza mu mikino y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018) izatangira mu cyumweru gitaha.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Mutarama ni bwo Perezida Museveni na Madamu Jeannette Museveni usanzwe ari Minisitiri ufite uburezi na Siporo mu nshingano ze, bakiriye Uganda Cranes yari kumwe n’ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori mu mupira w’amaguru ndetse n’abandi bakinnyi bakina imikino ngororamubiri.

Abakinnyi ba Uganda Cranes bagiye kujya muri CHAN 2018 babanje guhabwa impanuro na PerezidaAbakinnyi ba Uganda Cranes bagiye kujya muri CHAN 2018 babanje guhabwa impanuro na Perezida

Kawowo dukesha iyi nkuru itangaza ko mu mpanuro Perezida Museveni yahaye Uganda Cranes harimo kwibutsa abakinnyi ko bakwiye kugira umwete mu kazi kabo, imbaraga n’ubwenge bikaza mbere ubundi amayeri akabiherekeza nk’uko byatangajwe na Linda Nabusayi Wamboka, Umunyamabanga ushinzwe Itangazamakuru.

Perezida Museveni yagize ati “Ikipe yacu ikeneye imbaraga,…mukwiye kwiha intego kandi ntimutezuke. Imbaraga n’ubwenge ni ingenzi cyane. Amayeri aza nyuma.”

Perezida Museveni yaboneyeho n’umwanya wo gutebya mu ijambo rye, aho yibukije ko abakinnyi ba Uganda Cranes bavutse basanga ishyaka rye, NRM, rifite ingufu, bityo nab o bakwiye kuba nka yo.

Perezida Museveni asuhuza Edgar Watson Umunyamabanga wa FUFA na we wahoze ari Kapiteni wa Uganda CranesPerezida Museveni asuhuza Edgar Watson Umunyamabanga wa FUFA na we wahoze ari Kapiteni wa Uganda Cranes

Mu bindi yanagarutse ku mutungo n’imikoreshereze yawo mu mashyirahamwe y’imikino muri Uganda, aho yibazaga niba ukoreshwa neza ndetse niba hari igenabikorwa rijya riba ngo rinagenerwe ingengo y’imari.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda bwaboneyeho no kwereka Perezida Museveni umutoza mushya wa Uganda Cranes, Umufaransa Sebastien Desabre waturutse mu ikipe ya Ismaily yo mu Misiri.

Uganda Cranes iteganyirijwe imyitozo inshuro imwe kuri uyu wa gatatu mbere y’uko ifata rutemikirere mu gitondo cy’uyu wa kane tariki ya 4 Mutarama 2018, ikerekeza mu bihugu by’abarabu aho izakomereza imyiteguro ya CHAN 2018 izatangira ku mugaragaro kuwa 11 Mutarama.

Abakinnyi ba Uganda Cranes baboneyeho gusangira ubunani na Perezida MuseveniAbakinnyi ba Uganda Cranes baboneyeho gusangira ubunani na Perezida Museveni

Urutonde rwa Uganda Cranes:

Abanyezamu: Isma Watenga (Vipers Sc), Benjamin Ochan (KCCA FC), Saidi Keni (Proline FC)

Ba myugariro: Nico Wakiro Wadada (Vipers Sc), Joseph Nsubuga (Sc Villa Jogoo), Isaac Muleme (KCCA FC), Aggrey Madoi (Police FC), Timothy Dennis Awanyi (KCCA FC), Bernard Muwanga (Sc Villa Jogoo), Mujuzi Mustapha (Proline FC), Mustapha Kiiza (KCCA FC)

Abo hagati: Tadeo Lwanga (Vipers SC), Tom Masiko (Vipers SC), Ibrahim Saddam Juma (KCCA FC), Muzamiru Mutyaba (KCCA FC), Milton Karisa (Vipers SC), Abubaker Kasule (Express FC), Allan Kyambadde (SC Villa Jogoo), Paul Mucureezi (KCCA FC), Rahmat Senfuka (Police F.C)

Ba rutahizamu: Derrick Nsibambi (KCCA FC), Muhammad Shaban (KCCA FC), Nelson Senkatuka (Bright Stars FC), Daniel Isiagi (Proline FC)

Minisitiri w'Uburezi na Siporo, Jeannette Museveni asuhuza umutoza Sebastien Desabre Minisitiri w’Uburezi na Siporo, Jeannette Museveni asuhuza umutoza Sebastien Desabre

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. agua

    Kuya 3-01-2018 saa 09:57'

    Najyerajyeze ubuse nyakubahwa yasajyiye namavubi gacyeya haruyarusha gutsidwa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru