RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 30-04-2017 saa 21:34'  -  AFC Tubize ya Salomon yarangije ku mwanya wa 5, irifuza Sibomana Patrick wa APR FC  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 25:35'  -  Ferwafa yemereye Gicumbi Fc kwakirira Rayon Sports Fc i Kigali  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 24:47'  -  Kiyovu Sports irahakana ko nta mafaranga yahawe yo kurwana no kutamanuka  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 20:30'  -  Stade nyinshi mu turere, kimwe mu bigenza abavuye mu ishyirahamwe rya Maroc  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 16:39'  -  " Intego imwe mfite uyu mwaka ni uguhesha APR FC igikombe cy’Amahoro" Onesme Twizerimana
Perezida wa CAF azifatanya n’abanyarwanda mu cyunamo
Print Comments: 5 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umuyobozi mushya w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Ahmad Ahmad, azifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23.

Mu nama y’inteko rusange yabereye mu karere ka Rubavu taliki ya 25 Werurwe 2017, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nzamwita Vincent De Gaulle, yavuze ko amataliki nyakuri Ahmad azagerera mu Rwanda ataramenyekana ariko ari hagati ya taliki ya 5, iya 6 cyangwa iya 7 Mata.

Ahmad Ahmad ari bube ari i Kigali mu minsi mikeAhmad Ahmad ari bube ari i Kigali mu minsi mike

Ruboneza Prosper uvugira FERWAFA, nawe avuga ko kugeza ubu italiki nyayo itaramenyekana ariko ikizwi ari uko azifatanya n’abanyarwanda mu cyunamo taliki ya 7.
Ati” (Itariki) ntabwo iramenyekana neza, ariko ndumva agomba kwifatanya n’abanyarwanda mu cyunamo azaba ahari, icya mbere ubwo ni ukwifatanya n’abanyarwanda” Ruboneza.

Uyu muvugizi avuga ko ibindi uyu muyobozi azakora mu Rwanda bitaramenyekana, icyo bazi ari icyo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nzamwita Vincent De Gaulle yasabye abitabiriye inteko rusange kuzamwakira, nk’uko bakiriye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) Gianni Infantino.

Perezida wa Ferwafa yasabye abanyarwanda kuzakirana urugwiro Ahmad AhmadPerezida wa Ferwafa yasabye abanyarwanda kuzakirana urugwiro Ahmad Ahmad

Ahmad Ahmad w’imyaka 57, yatorewe kuyobora CAF taliki ya 17 Werurwe 2017, asimbuye Issa Hayatou wari umaze imyaka 29 kuri uwo mwanya.

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere azaba asuye kuva yatangira imirimo ye ku mugaragaro ku cyumweru taliki ya 26 Werurwe 2017, ubwo yanakiraga ubwegure bw’uwahoze ari umunyamabanga wa CAF, Hicham El Amrani.

Kalisa Kuya 29-03-2017 saa 05:27'

Mukosore kuko uyu mugabo igihugu cya mbere yasuye ni Maroc, bityo ntabwo u Rwanda ari igihugu cya mbere azaba asuye kuva atowe!

musoni samson Kuya 28-03-2017 saa 17:00'

ARIKO DEGAULE ARASETSA RWOSE UZIKO YANASETSA UVUYE GUHAMBA NYINA? NGO ABANYARWANDA BAZAMWAKIRE NEZA NKUKO BAKIRIYE INFANTINO? NONE C AHMAD AHMAD HAR’IKIBAZO DUFITANAYE? AHUBWO DEGAULE AZABE ARIWE UMWAKIRA NEZA WE UMUFITEHO CYANATUMYE ATAMUTORA AKITORERA WA MUSAZA WAGARAGAZAGA KO YINANIRIWE? YEGO RIMWE NA RIMWE BIRAGORA KWAKIRANA URUGWIRO UMUNTU KANDUBIZI KO WAMUHEMUKIYE ARIKO NTAKUNDI.NAHO RERO TWEBWE NK’ABANYARWANDA DÉGAULE YIBITWINJIZAMO KUKO NTABWO TWARI TWAMUTUMYE GUTORA HAYATU IKINDI NTITWAMWAKIRA NABI TUTARANAMUBONA MUGIHE NABATWICIYE ABACU TUGIYE KWIBUKA KUNSHURO YA 23 DUTURANYE , KUBITAHO KO AZABA ANAJE NGO TWIFATANYE KWIBUKA AYO MAHANO YAGWIRIRIYE URW’AGASABO.AHUBWO NAGIRA NTI AHAMAD AHMAD ARAKAZA NEZA MURW’IMISOZI 1000.

muneza samason Kuya 28-03-2017 saa 16:48'

ariko degaule arasetsa pe! ! ngo abanyarwanda bazamwakire nkuko bakiriye infatino nonec twebwe haricyo dupfa nawe kuburyo tutamwakira? maze nabatwiciye bakaduhekura turaturanye nkanswe uwo mwere uzana unaje kwifatanya n’abanyarwanda mukwibuka ababo? ahubwo degaule ubwe azabe ariwe umwakira neza kuko ariwe umufiteho ikibazo cyane ko atanamutoye none arashaka kubitwinjizamo nkaho twamutumye gutora uriya musaza wari winaniriwe? gusa degaule aziyumanganye nubwo rimwe na rimwe bigora kwakirana umuntu urugwiro mugihe uba ufite ikimwaro cy’uko utamutoye nubwo ari ibisanzwe.ahubwo Ahmad Ahmad arakaza neza mu rw’imisozi 1000.

eto Kuya 28-03-2017 saa 15:22'

Ese nta munyarwanda ashobora gushiyira muri komite ya CAF ?

kagabo Kuya 28-03-2017 saa 15:20'

Ko impanvu yo kwimura umukino wa Amagaju na Rayon Sport ukajya le 05/04 ishobora kuba ari iyi ra!!! Ubu ntibagirango le chef Ahmad azirebere match yo murwanda? Turabyishimiye, mubyukuri Gikundiro itanga ibyishimo, na Ahmad akeneye kubibonekamo. Ngewe ndabona azazira rimwe nuyu mukino akawureba


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 25
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports233558
02Apr FC251851
03Police FC251848
04As Kigali251447
05Bugesera FC25939
06Musanze FC25138
07Espoir FC25434
08Etincelles FC25-631
09Mukura VS24-829
10Kirehe FC25-428
11Sunrise FC25-527
12Amagaju FC25-826
13Kiyovu sports25-1325
14Marines FC25-1423
15Gicumbi FC24-1521
16Pepiniere FC25-2612
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 02 May 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Nyagatare Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag SUNRISE 1 - 2 KIYOVU flag
 
Huye Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag MUKURA 2 - 1 BUGESERA flag
 Christophe N. (1)
 Kevin H. (1)
  Farouk R. (1)
Kicukiro Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag POLICE 1 - 1 APR flag
 Danny U. (1)
  Imran N. (1)
Kirehe Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 2 MARINES flag
  Amri K. (1)
 Bertin D. (1)
Gicumbi Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 0 AMAGAJU flag
 Obed H. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag AS KIGALI 2 - 1 PEPINIERE flag
 Janvier C. (2)
  Vincent H. (1)