RUHAGOYACU.com

Perezida wa CAF ntavuga rumwe n’abandi ku marozi muri ruhago ya Afurika

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF, Ahmad Ahmad ntavuga rumwe n’abemera ko abakoresha amarozi mu mupira w’amaguru muri Afurika bajya bafatirwa ibihano.

Ruhago ya Afurika ivugwamo gukoresha imigenzo itandukanye bimwe bimenyerewe nk’amarozi cyangwa ’Juju’, ndetse ibi byabaye inkuru ikomeye ku Isi ubwo byavugwaga muri shampiyona y’u Rwanda, itangazamakuru mpuzamahanga rirahurura.

Perezida wa CAF yaba abifata nk'akarengane guhana abakoresha amarozi mu mupira w'amaguruPerezida wa CAF yaba abifata nk’akarengane guhana abakoresha amarozi mu mupira w’amaguru

Nyuma y’ibyabereye i Huye, ku mukino wahuje Mukura Victory Sports na Rayon Sports, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyizeho ingamba n’ibihano ku makipe, abakinnyi n’abatoza bazajya bagaragaraho gukoresha amarozi.

Iki kibazo cy’amarozi kiri mu tuntu n’utundi twagarutsweho mu nama ya CAF iri kubera mu gihugu cya Maroc kuva kuwa Kabiri, aho perezida w’iyi Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago; Ahmad Ahmad yavuze ko nta mpamvu yo kubigira birebire kuko biterwa n’imico itandukanye iri mu bihugu bya Afurika.

“Umupira w’amaguru ni ikintu cyagutse hose kandi urimo imico myinshi itandukanye. Ni ngombwa kandi muri uyu mupira ko twubaha umuco w’abandi. Buri wese, n’imyemerere ye, imigenzereze ye n’uko abyumva.” uyu muyobozi asobanura ku marozi nk’uko byatangajwe na Mountakhab.net, RuhagoYacu dukesha iyi nkuru.

“Ni kimwe no mu bayisilamu, mubona ko abakinnyi bakora ‘duaas’ mbere yo kwinjira mu kibuga, bamwe batekerezo ko ibyo ari za juju, ibyo nibwo bwiza bwa Afurika. Afurika ifite imico myinshi itandukanye. Niba ikintu ntacyo kigaragaza mu buryo bufatika, nta bintu bifatika bitwaza, ibyo tubibarekere.”

Amarozi muri ruhago ngo byaba ari ukubangamira imico imwe n'imwe y'ibihugu bya AfurikaAmarozi muri ruhago ngo byaba ari ukubangamira imico imwe n’imwe y’ibihugu bya Afurika

Muri iyi nama kandi iri kubera muri Maroc, hatanzwemo ikifuzo ko amarushanwa Nyafurika; CAF Champions League na CAF Confederation Cup yajya aba guhera mu kwezi kwa 8 (Kanama) kugeza mu kwa 5 (Gicurasi), aho kuba mu kwezi kwa mbere kugeza mu Ukuboza.

Ibi ngo bishobora no kujyana no gushyiraho amatariki amwe kuri za shampiyona mu bihugu bya Afurika, amatariki ya nyayo ku marushanwa y’Abatarengeje imyaka 17 na 20, ndetse no kutavuna amakipe yitabira ibikombe bitegurwa n’iyi mpuzamashyirahamwe.

Kanda hano usoma ibindi byifuzo byatanzwe muri iyi nama.

Perezida wa CAF Ahmad Ahmad ku bwe abakoresha amarozi ntibakabaye bahanwaPerezida wa CAF Ahmad Ahmad ku bwe abakoresha amarozi ntibakabaye bahanwa

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru