RUHAGOYACU.com

Rayon Sports igejeje 4G ku baturage bo muri Sudan y’Epfo, ibicishije kuri Wau Salam

Ikipe ya Rayon Sports yihereranye ikipe ya Wau Salaam yo muri Sudan y’EPfo kuri uyu wa gatandatu, iyinyagira ibitego 4-0 mu mukino ubanza wa CAF Confederation Caup, wabereye kuri Juba International Stadium.

Abakunzi bayo bayita Gikundiro, bakavuga ko igira abakunzi mu Rwanda no mu mahanga. Uwabanza bataribeshye, Km 1140 uvuye i Kigali ukagera i Juba ahabereye uyu mukino, ariko Rayon Sports yakinaga wagira ngo iri mu rugo, kubura umurindi ukomeye w’abanyarwanda bari benshi baje kuyifana.

Aba bakaba bunzi muryo bagenzi babo bari i Kigali, bakunda gukoresha muri iyi minsi, baririmba ko Sudani y’Epfo biciye kuri Wau Salaam, bayigeneye interineti yihuta ya 4G kandi y’ubuntu, nyuma y’uko ikipe yabo inyagiye Wau.

Savio Nshuti ku munota wa 55 w’umukino ni we wafunguye amazamu, Kwizera Pierrot nyuma yo kwandagaza ba myugariro ba Wau Salaam, atsinda igitego cya 2 ku munota wa 67, iminota 2 nyuma Nova Bayama atsinda igitego cya 3, nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Camara. Uyu nawe akaba yaje kwiterekeramo igitego cya 4, ku munota wa 86 w’umukino.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibugaAbakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

" Igice cya 2 nasabye abakinnyi banjye y’uko bakora ibishoboka byose bagasatira, nyuma yo kureba imikinore y’iyi kipe mu gice cya mbere cy’umukino," Irambona Masudi Djuma, utoza Rayon Sports.

" Babikoze uko nababwiye. Mu mukino nk’uyu iyo udatsinzwe igitego biba ari byiza, ariko iyo utsinze, ukarenzaho ugatsinda ibitego 4 biba bishimishije."

Ku rundi ruhande, umutoza w’ikipe ya Wau Salaam, Ramsey Saleh, yabwiye RuhagoYacu, ko kubura imikino y’amarushanwa ari cyo gikozeho ikipe ye.

" Twakinnye n’ikipe nziza cyane, ariko byaje kutugora kurushaho mu gice cya 2, kubera kutagira imikino myinshi y’amarushanwa," Ramsey, utoza Wau.

" Ikindi cyadukomereye, ni ikirere, abakinnyi banjye barushye. Ntago turatangira shampiyona, kandi aho tuva muri leta ya Wau, ho ntihashyura uku."

" Twakinnye na none n’ikipe nziza, yakoze byose yasabwaga, nayo ni yo gushimira."

Abakinnyi ba Wau SalaamAbakinnyi ba Wau Salaam

Ni umukino Rayon Sports yatangiranye umurindi w’abafana, kuva ku munota wa mbere kugera ku munota wa nyuma, dore ko ingabo z’u Rwanda ziyongeraho abanyarwanda batari bacye baba aha, bari baje gushyigikira iyi kipe.

Uwitwa Jules ukorera umuryango w’ababimbye yabwiye RuhagoYacu ko aha haba abanyarwanda bagera kuri 700, bazi neza.

Si abanyarwanda gusa kuko n’abaturanyi bo mu bindi bihugu, nka Kongo Kinshasa n’u Burundi, bari baje kureba uyu mukino ari benshi cyane.

Wau Salam, yatangiye umukino igerageza kwihagararaho, inabifashijwe n’abakunzi b’umupira muri Sudan bari baje ari benshi, barangajwe imbere na Vice Perezida w’iki gihugu Thaban Deng.

Rayon Sports nyuma y’iminota 20, yatangiye kuyobora umukino, ihererekanya neza kubarusha, ariko ikagorwa no gutera mu izamu, aho wabonaga Wau ari yo ireba mu izamu kenshi kurusha Rayon Sports.

Amakipe yombi yakomeje kugerageza amahirwe, ariko aza kujya kuruhuka, anganya 0-0.

Umutoza Masudi Djuma wa RayonUmutoza Masudi Djuma wa Rayon

Igice cya 2 cyatangiye neza ku ruhande rwa Rayon Sports. Yokeje igitutu bigaragara ikipe ya Wau, ntibyanatinda, kuko ahagana ku munota wa 54, ari bwo Nova na Pierrot bazamukanye neza umupira, botsa igitutu ikipe ya Wau Salam, maze umupira bawugeza kuri Savio Nshuti, wahise afungura amazamu.

Jules ukora muri UN, yafashije cyane Rayon SportsJules ukora muri UN, yafashije cyane Rayon Sports

Rayon Sports iki gitego cyayihaye imbaraga, yotsa igitutu ikipe ya Wau, nyuma y’iminota 12, Pierrot yaje kubona umupira mu rubuga rw’amahina, acenga abakinnyi 3 yitonze, ateye ishoti, umuzamu Robert Abadei, ntiyamenya uko bigenze.

Rayon Sports yakinnye imeze nk'iri mu rugo, kubera umubare munini w'abafana biganjemo ingabo, bari baje kuyirebaRayon Sports yakinnye imeze nk’iri mu rugo, kubera umubare munini w’abafana biganjemo ingabo, bari baje kuyireba

Aha abanyarwanda bari mu bice, bizera ko ikipe yabo igiye kubona amanota 3, maze bararimba cyane, ntibyatinda Camara aca mu rihumye abakinnyi ba Wau, ateye umupira umuzamu awukuramo, Nova Bayama wari wakurikiranye, atsinda igitego cya 3, gihuye n’umusaruro ukomeye uyu musore yari yakomeje kugenda atanga.

Wau yabaye nk’ivuye mu mukino, Rayon Sports ibima umupira burundu, maze ku munota wa 85, umusore w’umunya Mali Moussa Camara wari wagoye abakinnyi ba Wau, atsinda agashinguracumu ku ruhande rwa Rayon Sports, 4G iraboneka.

Abafana ba Wau Salaaam bari baje ku bwinshiAbafana ba Wau Salaaam bari baje ku bwinshi

Ariko batashya bimyiza imosoAriko batashya bimyiza imoso

" Ndishimye bikomeye, nkasimira na bagenzi banjye bitanze. Uyu mukino twaje kuwukina dukeneye intsinze, ndashimira Imana kuba ibonetse," Kapiteni wa Rayon Sports Bakame aganira na Radio 10.

" Ariko, by’umwihariko ndashimira ingabo z’u Rwanda ziba aha Juba, bakoooooze cyane, sinzi ko hari n’uko navuga mbashimira."

" Ndashimira abanyarwanda baba aha bose, ibisagaye ubwo ni i Kigali, twatangiye neza, ariko Wau Salaam, ntago iravamo."

Rayon Sports iragaruka i Kigali kuri iki cyumweru, ikaba izagera i Kigali ku cyumweru, saa 18H30.

Abakinnyi bakinnye ku ruhande rwa Rayon Sports: Ndayishimiye Eric (C), Manzi Thierry (Irambona Eric 89’), Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Sibomana Abuba, Mugisha Francois, Mugheni Fabrice (Shassir Nahimana 82’), Kwizera Pierrot, Nova Bayama (Djaber Manishimwe 82’), Nshuti Savio, Mussa Camara.

Umuyobozi w'umuryangowa Rayon Sports yaje kwirebera uyu mukinoUmuyobozi w’umuryangowa Rayon Sports yaje kwirebera uyu mukino

Abanyarwanda baba aha, bari bigaruriye imihinda ya JubaAbanyarwanda baba aha, bari bigaruriye imihinda ya Juba

Abayobozi b'ikipe ya Rayon SportsAbayobozi b’ikipe ya Rayon Sports

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. GIKUNDIRO

    Kuya 14-02-2017 saa 04:42'

    YASHIJE IKIBONOBONO NAMWE NGO NNYESHU!IZABITSINDE HANO MURWANDA TUREBE NA ZA ETINCELLES NTIMUGABANA AMANOTA KANDI ZABASUYE?

  2. -####-

    Kuya 13-02-2017 saa 05:40'

    Ikipe y’abarozi n’abapfumu!!!!!!! ubwo muraje murogane nakubwira iki!!!!

  3. aimable

    Kuya 13-02-2017 saa 03:04'

    Harigihe wikirigita ugaseka birababaje kwishimira ko wakinywe irushanwa nka Confederation cup

  4. Ezechiel

    Kuya 12-02-2017 saa 14:30'

    Ahaa! kuki wumva mukeba wawe atabyara umuhungu? rayon usize wivugiye pee! 4G NINEZA.

  5. NlYONSENGA VIATEUR

    Kuya 12-02-2017 saa 12:24'

    NDASHIMA IKIPE YAKOZE,AKAZIKATOROSHYEPE.TUYIRIMYUMA

  6. sterla

    Kuya 12-02-2017 saa 11:25'

    ibyo c bivuzi iki,rayon oye abo bavuga ngo irushanwa riraciriritse nibo baciriritse ,keep it up gyz

  7. Gilbert

    Kuya 12-02-2017 saa 04:26'

    Aimable we, none se umusaruro nkuriya ukwiriye ikipe ikina irushanywa ry’ abagabo?

  8. Rayon

    Kuya 12-02-2017 saa 03:17'

    Hhhhhhhhh wowe wiyise aimeble ko muri champion leag aho mugejeje amavubi turahabona ko murabagabo muzarenge umutaru tubarebe mwe muri abo murugo mwikekekere muhange amaso gusa

  9. Niyo

    Kuya 12-02-2017 saa 03:03'

    Dushimiye Rayonsport kuri ubwo bufasha yagejeje ku Baturage ba South Sudan, internet yihuta barayibonye hehe nubwigunge!

  10. jean paul

    Kuya 12-02-2017 saa 02:13'

    imana ikomeze ikuzamure gikundiro ikipe yabanyarwanda ikipe y , imana komeza utsinde

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru