RUHAGOYACU.com

Rayon Sports imaze kwakirwa n’ingabo z’u Rwanda, mbere yo guhura na Wau Salam

Ikipe ya Rayon Sports iri i Juba, kuri uyu wa gatandatu, aho igiye gukina umukino ubanza mu irushanwa rya CAF Confedeartion Cup n’ikipe ya Wau Salaam yo muri Sudan y’Epfo.

Iyi kipe kuri uyu wa gatandatu, ikaba yakairiwe n’ingabo z’u Rwanda, zatekeye neza abakinnyi ba Rayon Sports, bakaba bariye aho izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro hano muri Sudan y’epfo zicumbitse.

Ingabo z'u Rwanda nyuma yo kwakira abakinnyi ba Rayon SportsIngabo z’u Rwanda nyuma yo kwakira abakinnyi ba Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports basangiye n'ingabo kuri uyu wa gatandatu saa sitaAbakinnyi ba Rayon Sports basangiye n’ingabo kuri uyu wa gatandatu saa sita

Rayon Sports irakina n’iyi kipe iva mu ntara ya Wau iri mu gace ka Bahr el Ghazal, akaba ari muri Km 647 uvuye Juba.

Abakinnyi ba Rayon Sports n’abayobozi bayo, babwiye RuhagoYacu ko biteguye neza, kandi bafite icyizere ko baraza gutsinda uyu mukino, ingorane rukumbi bafite akaba ari ubushyuhe buri hejuru cyane.

Abakinnyi ba Rayon Sports muri iki gitondo berekeza aho ingabo z'u Rwanda zicumbitseAbakinnyi ba Rayon Sports muri iki gitondo berekeza aho ingabo z’u Rwanda zicumbitse

Umuyobozi w'umuryango wa Rayon Sports n'ingabo z'u RwandaUmuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports n’ingabo z’u Rwanda

Umuyobozi w'ingabo z'u Rwanda ziherereye i JubaUmuyobozi w’ingabo z’u Rwanda ziherereye i Juba

Fiston yari yishimyeFiston yari yishimye

Lomami na Shassir babanje hanzeLomami na Shassir babanje hanze

Imodoka ziratwara ingabo z'u Rwanda zije gufana Rayon SportsImodoka ziratwara ingabo z’u Rwanda zije gufana Rayon Sports

Savio na Djabel bariteguyeSavio na Djabel bariteguye

Umuganga w'ikipe Charles na Abuba SibomanaUmuganga w’ikipe Charles na Abuba Sibomana

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. claude

    Kuya 14-02-2017 saa 19:10'

    uRDA rukomeje kuberwa no kwesa imhigo.Urebye amafoto y,imodoka zigiye gutwara ingabo z,URDA insinzi ya RAYON SPORT yari yateguwe kare.

  2. Munegiste

    Kuya 12-02-2017 saa 01:01'

    Mbere Yibindi Byose Ndashimira RDF/Ingabo z’uRwanda Kubwo Gukomeza Kugaragazako Ari Iz’umwuga Pe. Imana Ikomeze Ibabere Maso Kuko Atari Imana Irinze Umudugudu, Abarinzi Baba Baruhira Ubusa. Cool Cool Kuri All Staff by Rayon Sports Fc I Mean Abayobozi,Abatoza,Abakinnyi et Abafana Twese! IMANA ISHIMWE YO IKOMEZA KWITA KURI EQUIPE YAYO....

  3. john

    Kuya 11-02-2017 saa 23:33'

    erega ingabo zurwanda zifite uburere bwo gukunda igihugu! rwose ingabo zacu ntituzahwema kuzishyigikira haba mu rwanda ndetse no mumahanga! muhirane amahoro ngabo zacu dukunda!

  4. ema

    Kuya 11-02-2017 saa 13:35'

    Izi ngabo zacu turazishimye nk’abarayo kdi turabakunda, ariko murwanda ho simbizi icyo bahora rayon bayirwanya impande zose, ariko nibyo bituma tuyikunda tuzayirwanirira,tuzajya kuyakira kukibuga courage abarayo mwageze aho batabiba mwitwara neza

  5. camara

    Kuya 11-02-2017 saa 09:40'

    Ngabo z’u Rwanda turabashimye ubwo butwari mudahwema kugaragaza mutera inkunga umupira w’amaguru.Mubwire abayobozi bari mû Rwanda nabo bajye babanira batyo Rayon Sports muzarebe KO u Rwanda rutagenda ngo rugere Kure.p

  6. camara

    Kuya 11-02-2017 saa 09:40'

    Ngabo z’u Rwanda turabashimye ubwo butwari mudahwema kugaragaza mutera inkunga umupira w’amaguru.Mubwire abayobozi bari mû Rwanda nabo bajye babanira batyo Rayon Sports muzarebe KO u Rwanda rutagenda ngo rugere Kure.p

  7. elie niyongabo

    Kuya 11-02-2017 saa 09:02'

    Ibikorwa cy’ubumuntu,intangarugero,ishyaka
    Bravoooo Ngabo zacu muri intagereranywa.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru