RUHAGOYACU.com

RDC: FC Renaissance yari yamanuwe mu cyiciro cya kabiri yadohorewe

Football Club Renaissance ntigikinnye muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kudohorerwa ku bihano yari yafatiwe izira guteza imvururu kw’abafana bayo ku kibuga.

Kuwa 26 Kamena, abategura shampiyona ya RDC, Ligue nationale de football (LINAFOOT) batangaje umwanzuro wo kwirukana FC Renaissance mu cyiciro cya mbere ikamanurwa mu cya kabiri.

Umukino wa Renaissance na AS Vita Club ni wo wabayemo imvururu zahoshejwe na PolisiUmukino wa Renaissance na AS Vita Club ni wo wabayemo imvururu zahoshejwe na Polisi

Iki cyemezo cyari cyafashwe nyuma y’imvururu abafana b’iyo kipe bateje mu mukino w’umunsi wa 12 w’imikino ya ‘Play Offs’, wayihuje na AS Vita Club kuwa 24 Kamena, ikawutsinda ibitego 2-1.

Izo mvururu zatumye FC Renaissance ihita iterwa mpaga muri uwo mukino, icibwa ihazabu y’Amadolari ya Amerika 20 000, ndetse inamanurwa mu cyiciro cya kabiri, mu gihe AS Vita Club yahawe amanota 3 n’ibitego 3 yo yaciwe ihazabu y’Amadolari 5 000 na yo izira imvururu z’abafana bayo.

Nyuma yo gusaba imbabazi no kugaragaza ingamba zo gukumira imvururu mu bafana ba FC Renaissance, iyi kipe ya Pascal Mukuna ntikimanuwe mu cyiciro cya kabiri, bitewe n’uko kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Kanama yadohorewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri RDC (FECOFA).

Renaissance FC yari igiye kujya ikina mu cyiciro cya kabiriRenaissance FC yari igiye kujya ikina mu cyiciro cya kabiri

Radio Okapi dukesha iyi nkuru itangaza ko Umuyobozi wa FC Renaissance, Pascal Mukuna yasabye imbabazi kandi akumvwa, ari na yo mpamvu ikipe ye yadohorewe, bityo ikazagaragara muri shampiyona y’icyiciro cya mbere no mu mwaka utaha w’imikino, ibyo akabishimira Constant Omari, Perezida wa FECOFA.

Pascal Mukuna yagize ati “FC Renaissance ntizakina mu cyiciro cya kabiri, kandi tugiye gukora ibishoboka byose kugirango abafana bacu bajye bitwara neza. Nasabye imbabazi mu izina ry’abafana bacu bose.”

Imbabazi Renaissance yahawe zirajyana no gusinya amasezerano y’uko iyi kipe itazongera kugwa mu makosa nk’ayabayeho, bitaba ibyo noneho ikazahita ivanwa burundu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.

FC Renaissance ni imwe mu makipe yari ahagarariye RDC mu mikino y’igikombe cya Afurika gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (Total CAF Confederations Cup), aho yasezerewe rugikubita n’ikipe yo muri Algeria.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru